Igitabo cya Bibiliya cyangwa Bibiliya Ntagatifu ni igitabo cyaturutse ku Mana
Ubwo igitekerezo cy'imibereho ya Kirisito ari ukuzuza ubuhanuzi, igitekerezo cy'imibereho ye cyanditswe mbere y'uko avuka. Ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bushyira ahagaragara imibereho ya Kirisito , urupfu no kuzuka kwe mbere y'uko bibaho. Isezerano Rishya ni igitekerezo cy'imibereho ye nk'uko byari byarahanuwe.
Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera babayeho hagati y'imyaka nk'ibihumbi 5000 mbere y'ivuka rya Kirisito , bavuze ingingo nyinshi zifatika zerekeye imibereho ya Mesiya.
Bibiliya iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 2.300, kandi ibyo byatumye igera ku bantu basaga 95 ku ijanaby’abatuye isi. Ugeranyije , buri cyumweru hatangwa za Bibiliya zisaga miliyoni! Hacapwe kopi zibarirwa muri za miriyari 3.9 . Giha intera nini cyane mu gukundwa, gusomwa, kugurwa no kwandikwa cyane kurenza ibindi byose biri kuri uru rutonde. Hacapwe ibitabo bigera kuri miriyari 3 na miriyoni 9 by’icyo gitabo kitwa Bibiliya.Kandi ntigira amateka ya YESU gusa ahubwo inasobanura iremwa ry'isi ndetse n'isoza ryayo.
Bibiliya ku murongo wa interineti
Ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya byitwa, iby’amategeko, kuko birimo amategeko Imana yahaye aba Isirayeli ikoresheje Mose, nubwo harimo n’inkuru yuko byagenze. Mose niwe wa byanditse.
Ibitabo bitanu byambere mw’Isezerano rishya. Matayo, Mariko, Luka na Yohana bitwereka imiryango n’ubuzima bwa Yesu Kristo, igitabo gikurikiraho aricyo Ibyakozwe n’Intumwa gikbiyemo amateka y’Itorero rya mbere. Tugiye kwiga kur’ibi bitabo by’amateka mw’Isezerano rishya.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Bibiliya, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.