Imikino Gakondo Mu Rwanda

Mbere y’umwaduko w’abazungu n’ubukoloni mu Rwanda, abanyarwanda bo hambere bagiraga uburyo bunyuranye bwo kwidagadura no gukina nka bimwe mu byatumaga ubusabane, urukundo n’ubumwe birushaho kwiyongera byaba mu bana bato, urubyiruko n’abakuru.

Ibyo byose byerekana ko imikino Atari imitirano ahubwo ko ari umwimere wa gakondo y’abanyarwanda.

Imikino Gakondo Mu Rwanda
Imikino Gakondo Mu Rwanda
igitogotogo
Imikino Gakondo Mu Rwanda
Umukino abana bakina basanaho batwaye ikinyabiziga
Imikino Gakondo Mu Rwanda
Gutera Amarori umwe mumukino ukunda gukinwa nabana.
Imikino Gakondo Mu Rwanda
Umukino ukunda gikinwa nabana babakobwa.
Imikino Gakondo Mu Rwanda
Umugozi numukino abana bakina.
Imikino Gakondo Mu Rwanda
Kanjenje umukino gakondo w'Abana

Abakiri bato bakinaga cyane cyane imikino yabafashaga kutigunga nko kwihishana, ubute, agati, no gusiganwa mu gihe urubyiruko rwakundaga guhurira hamwe rukina imikino yarwubakagamo umuco mwiza no kurujijura nko kubara, guhamya intego ndetse n’iyarwigishaga gushishoza. Urubyiruko rwisumbuye n’abakuru bo bakinaga imikino yabamaraga irungu nko gusimbuka urukiramende, igisoro, kurasa intembe, uruziga, Sebutimbiri, kumasha no gukirana.

Guhana ubute

Uyu mukino wo guhana ubute ubusanzwe ukinwa n’abana aho baba biruka bagenda bazibukirana maze uwatangiye yagira uwo akora akaba amuhaye ubute. Uyu wahawe ubute akora ibishoboka ngo agire uwo akoraho kugira ngo abumuhe. Abakina bakomeza batyo maze uwo umukino urangiriyeho akitwa ko araranye ubute ndetse akenshi bikamutera ipfunwe n’ikimwaro ku buryo na we ikindi gihe azajya aharanira kudatsindwa.

Kubuguza

Kubuguza ni umukino ufasha abawukina kumenya kubara neza no gutekereza cyane kuko mu byo ugomba gukora ngo utsinde harimo no kubara inka z’uwo mukina hamwe, ugakora ku buryo inka zawe ataza kuzirya kugira ngo atagutsinda.

Imikino Gakondo Mu Rwanda 
Abagabo babiri babuguza ari na ko basangira inzoga mu gacuma

Igisoro

Umukino w’Igisoro ni umwe mu mikino izwi ko ari iya kera cyane mu Rwanda. Igisoro kibazwa mu giti cyangwa kikabumbwa ariko n’abana bashobora kugikora bacukura utwobo mu butaka. Muri rusange, Igisoro kigizwe n’impande ebyiri, buri ruhande rugizwe n’utwobo cumi na dutandatu aho buri kamwe kitwa icuba. Bivuze ko utwobo twose tugize igisoro ari mirongo itatu na tubiri. Igisoro gikinwa n’abantu babiri bakoresheje utubuye tw’igisoro mirongo itandatu na tune. Utwo tubuye hari abatwita inka cyangwa imbuguzo. Kugira ngo utsinde, bisaba ko urya inka za mugenzi wawe zose ukazimumaraho.

Imikino Gakondo Mu Rwanda 
Igisoro, umwe mu mikino gakondo mu Rwanda

Gusimbuka urukiramende

Ubusanzwe, Urukiramende rugira uduti dutatu, udushingwa tubiri n’umutambiko wa gatatu. Abakina uyu mukino bagenda basimbuka maze ugushije umutambiko w’urukiramende bakavuga ko arunereye. Abo basimbuka bahora bunguruza bazamura hejuru bagahagararira aho rubananiriye. Uyu mukino wakundwaga cyane n’urubyiruko kuko wabashimishaga kandi ukerekana ko koko bafite ingufu.

Sebutimbiri

Sebutimbiri ni ugusimbuka uzamuriye rimwe amaguru ugasimbuka inkiramende zikurikiranye. Iyo abantu bakinaga Sebutimbiri bakurikiranyaga inkiramende zigeze kuri esheshatu bakagenda bazisimbuka Sebutimbiri. Izo nkiramende aba ari ngufi cyane nka sentimetero mirongo itanu, ugushije rumwe akaba aratsinzwe.

Gukirana

Gukirana ni umukino wakinwaga n’abantu babiri aho bafatanaga mu nda hanyuma bakagundagurana ariko badakubitana. Uwitwaga ko yatsinze ni uwashoboraga gutura undi hasi.

Imikino Gakondo Mu Rwanda 
Abana barimo gukina umukino wo gukirana

Kunyabanwa

Uyu wari umukino njyarugamba wakinwaga n’abashumba bapfa ibuga aho inka zanyweraga amazi. Uyu mukino wakinishwaga inkoni hagamijwe kureba uganza bityo inka ze zikabanza kunywa amazi mbere.

Intembe

Intembe ubundi ni inguri y’insina babazagamo uruziga rwo guhirika, rwabaga rufite hagati umwenge babonezamo barasa. Abakinaga intembe babaga bafite umuheto n’imyambi y’ibisongo bagahagarara kuri gahunda bitegeye kuyibonezamo. Umwe akayihirika imbere yabo, hakavamo uboneza akayirasa yihirika akaboneza muri wa mwenge wayo akaba atsinze abandi igitego maze bagakomeza bose bakarushanwa.

Kumasha

Kumasha ni umukino wo kurushanwa kuboneza. Bareba ahantu hameze neza bakahateranira bafite umuheto n’impiru, bakareba icyo bashinga ngo bakimashe. Ibi babyitaga kandi kurasa intego. Bamwe bakundaga gushinga nk’umutumba w’insina. Uyu mukino watumaga urubyiruko rwitoza kuboneza kugira ngo ku rugamba cyangwa mu muhigo bazashobore guhiga abandi.

Kwiyasira

Ibi byarakorwanga n’abakurambere b’abanyarwanda ubwo babaga bari mu mukino w’amahigi. Ni umukino abakurambere bakinaga bahiga inyamaswa aho muri uwo muhigo bashoboraga kuvanamo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi. Uyu ntubarwa nk’umukino gusa kuko wari n’umwuga wa mbere wakozwe n’abanyarwanda bo hambere mbere yo kumenya guhinga no korora.

Mu gihe imyinshi mu mikino gakondo yo mu Rwanda isa n’iyazimye kandi yari ifatiye runini abanyarwanda mu mibereho yabo kuko yabafashaga gusabana no gukarishya ubwenge, kugira ubuzima buzira umuze, kuruhura umubiri, gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kurinda indwara n’ibindi; ubu hatangiye kurebwa uko iyo mikino igaruka.

Isoko y’ibiri muri iyi nyandiko

Tags:

Imikino Gakondo Mu Rwanda Guhana ubuteImikino Gakondo Mu Rwanda KubuguzaImikino Gakondo Mu Rwanda IgisoroImikino Gakondo Mu Rwanda Gusimbuka urukiramendeImikino Gakondo Mu Rwanda SebutimbiriImikino Gakondo Mu Rwanda GukiranaImikino Gakondo Mu Rwanda KunyabanwaImikino Gakondo Mu Rwanda IntembeImikino Gakondo Mu Rwanda KumashaImikino Gakondo Mu Rwanda KwiyasiraImikino Gakondo Mu Rwanda Isoko y’ibiri muri iyi nyandikoImikino Gakondo Mu RwandaRwandaUmukinofr:Banyarwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

IntoboB. R. AmbedkarUrugomero Rwa Nyabarongo ya IIUmwakaImisambiThéoneste BagosoraPerezida wa Repubulika y’u RwandaIkigiboMukaruliza MoniqueUmunyuSharangabo AlexisAkarere ka KicukiroKaitesi UstaUbuhinzi bw'inyanyaYadav Investments Pvt LtdRocky KimomoDr. MUKAMURENZI SolangeHayitiAbanyiginyaIkawa ya MarabaIcyesipanyoleKolombiyaKoreya y’AmajyepfoTurukimenisitaniMunyakazi SadateMutara III RudahigwaUburusiyaImpyisiInkeliPaul RusesabaginaUmugezi wa KageraIbirango by’igihuguJuvénal HabyarimanaCleophas BaroreUmukinoCyusa IbrahimUrutonde rw'Ibihugu u Rwanda rufitemo za Ambasade kwisiSiloveniyaUmusoziAkamaro k'ibihumyoMuhammad bin al-UthayminBwiza EmeranceUbutaliyaniUmugwamporeJeannette KagameSingaporeCyanzayire AloysieRwanda NzizaAugustin IyamuremyeIngunzu itukuraUmurenge wa ShyogweIgitabo cy’ItangiriroUmusigiti wa LarabangaUmuti wa ParacetamolIbere rya BigogweBurayiTeta Gisa RwigemaUmugaboIngagiIntareRajveer Yadav (Indian entrepreneur)RadiUmuziki gakondo w'u RwandaAïcha MackyGasogi UnitedAmateka ya Alexis KagameTajikisitaniKate BashabeViyetinamuTanzaniya🡆 More