Uwihoreye Jean Bosco Mustapha bakunze kwita BABA wamenyekanye cyane nka Ndimbati, ni umunyarwanda ukina filimi z'urwenya.
ni umugabo wamamaye akuze kuko abantu benshi bamumenye muri filimi ya City Maid ica kuri television y'u Rwanda na comedy itambuka kuri YouTube yitwa papa sava yandikwa kandi ikayoborwa na niyitegeka Gratien
Ndimbati ni Umunyarwanda wavukiye Nyarusange mu karere ka Muhanga, muri 1989 akiri urubyiruko yaje kwimukira mu Burundi na Uganda aza kugaruka mu Rwanda nyuma ya 1994. Ubwo ndimbati yari muri Uganda yaje kwinjira mu Gisirikare ariko asubira mubuzima busanzwe muri 1999. ndimbati ubu afite umugore yashatse mbere y'uko ajya mu gisirikare kandi niwe bakibana bafitanye n'abana
Ndimbati yatangiye gukia film nyarwanda muri 2012 , muzo yakinnye harimo Catherine, Gica, Jibu nizindi nyinshi. ibyo yarabikoze ntiyamenyekana cyane kugeza ubwo agaragaye muri City Maid yitwa Deo. Ndimbati yakomeje kumenyekana cyane ubwo yatangiraga kugaragara muri comedy y'uruhererkane yitwa Papa sava nuko akinamo yitwa ndimbati.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Uwihoreye Jean Bosco Mustapha, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.