Indwara Y’igifu

Indwara y’igifu ntagushidikanya abantu benshi bamaze kuyimenya kuko izahaza abantu benshi, gusa abantu benshi bahugira mu kubyita igifu gusa ariko nyamara iyo umuntu avuze ngo indwara yo mu gifu aba avuze gusa ubwoko bumwe ibyiza nuko wavuga uti indwara iterwa na aside yo mu gifu, aribyo bita Peptic ulcer disease(PUD) mururimi rw’icyongereza.

Indwara Y’igifu

Indwara y’igifu ntagushidikanya abantu benshi bamaze kuyimenya kuko izahaza abantu benshi, gusa abantu benshi bahugira mu kubyita igifu gusa ariko nyamara iyo umuntu avuze ngo indwara yo mu gifu aba avuze gusa ubwoko bumwe ibyiza nuko wavuga uti indwara iterwa na aside yo mu gifu, aribyo bita Peptic ulcer disease(PUD) mururimi rw’icyongereza.

Indwara Y’igifu 
Ishusho yerekana ibice by’Ihifu

Ni ibyagaciro kumenya uko utandukanya ibimenyetso wagira igihe cyose ubabara munda ahagana aho akameme gatereye kuko burya kubabara kwaho gusa ntibivuga ko ari igifu gusa kiba gifite ikibazo igihe cyose ubabara mu kameme no munsi yako gato. burya hari byinshi byakubabaza, aha twavuga nka; inyama umwijima, igifu, intangiriro y’urura ruto “duodenum” ndetse yewe n’akameme ubwako.

Tugarutse ku ndwara y’igifu rero, hari ibintu bibiri byitiranywa, hari ubwo umuntu aba afite udusebe yatewe na aside yo mu gifu mu gifu nyine cyangwa akaba yanagira utwo dusebe mu ntangiriro z’urura ruto’Duodenum’ ibi rero bimutera ububabare cyane busa n’ubutwika cyane bityo akumva arushijeho kumererwa nabi. ariko kandi hari ukuntu wakitandukaniriza ubwawe nibaa udusebe tukubujije amahwemo ari utwo mu gifu cyangwa ari utwo mu ntangiriro z’urura ruto ‘duodenum’

Uti wabitandukanya ute rero? igihe ugize ububabare bwinshi cyane ari uko uriye burya ibi biha muganga igtekerezo cy’uko utusebe tukurya cyane tukwocyera turi mu gifu nyirizina. naho iyo ububabare buganywa no kugira icyo ushyira munda, cyaba icyo kunywa cyangwa icyo kurya, icyo gihe muganga we ahita yumva ko ububabare aho kuba bwaba bukomoka mu gifu koko ahubwo bukomoka ku gace gatangira urura ruto ‘duodenum.

nibya agaciro gakomeye cyane mbisubiremo kumenya ibimenyetso biranga indwara yawe kuko bituma umenya n’uburyo wivuzamo bityo bikagabanya guta igihe kinini n’amafaranga wakoresha hashakishwa icyaba gitera ububabare ufite mu nda.

ni ngombwa ko kandi igihe cyose wumvise ubabara mu gifu hocyerwa cyane ukwiye kwihutira kujya kwa muganga murwego rwo kwirinda ko igifu cyawe cyaza kuviramo Kanseri y’igifu. ikindi kubyirinda neza nuko wabifatanya no kwirinda inzoga n’itabi kuko ibi ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira uruhare runini cyane mu kongera ibyago byo kugira kanseri izo arizo zose.

Icyo abagorozi babivugaho

Indwara Y’igifu 

Igifu ni agafuka kabikwamo ibyo umuntu yariye mu gihe bikigogorwa (bikinogerezwa). Kaba hagati y’umuhogo n’amara. Ni muri ako gafuka ibyokurya bigogorerwa mbere yo kujya kunoge-rezwa mu mara. Ako gafuka kaba mug ice cy’igihimba, ahagana mu ruhande rw’ibumoso, aharinganiriye n’imbavu zo hasi, hafi ya mugabu-zi, munsi y’umwijima n’akantu kameze nk’um-wenda gashashe mu nda kagabanya inyama zo mu nda hasi no hejuru ahagana mu gituza (diaphragme). Igifu cyicaye hejuru y’amara manini ku gice cyayo giheruka n’icyo hagati. Igisa n’umu-bande wacyo ureba ibumoso utwikiriwe n’umwi-jima na diaphragme ibumoso. Umwobo wacyo wo hasi ufite utunyama twifunga, tukifungura iyo ibyokurya birangije kukigogorerwamo, bigahita bigakomeza mu mara mato.

Ahagana ibumoso, hejuru, hari ya diaphragme igitandukanya n’umu-tima; ari nay o mpamvu iyo cyifoye cyane ku bw’ibikirimo byinshi, bishobora kubangamira imikorere iboneye y’umutima. Ahagana hasi we-rekera imbere, hazamuka hasa n’ahegereye um-wijima n’uruhu rw’inda, ku mugongo wacyo aha-gana hasi cyegereye inyama bita pancreas. Inya-ma y’igifu igizwe n’utunyama dutatu tugerekera-nye, ak’imbere kakaba ari ko kavubura ururenda ruhora rutwikiriye igifu imbere nka verni, ruka-kirinda kwangirizwa na za acidesz’imisemburo iba mu gifu, ishinzwe kunoza ibyokurya bikigezemo. Imwe muri iyo misemburo ni nka acide chlo-rydrique, pepsine, presure itunganya amata, li-pase yo ishinzwe gutunganya ibinure.

Ibimenyetso rusange by’indwara z’igifu :

Uburwayi bw’igifu bukunze kugaragarira mu bimenyetso byinshi. ariko gikunze guterwa no ku-tubahiriza gahunda yo kurya (kuryagagura), ibi-nyobwa bikarishye, uburozi ubwo ari bwo bwose, ibihumyo byica, n’ibindi. Muri rusange kigara-gazwa n’iseseme, kuremererwa mu gifu, gucika intege, gukunda kubira ibyuya, gukora nabi kw’igi-fu nyuma yo kurya, kuribwa mu gifu ubabirwa, kuruka amaraso, guhitwa, kugira inyota cyane, kumagara ururimi, isepfu idakira.    Iyo ari gastrite.

Imiti y’indwara z’igifu :

1.    Umutobe w’amashu, ibirahuri 3 ku munsi, iminsi 15. Uwo mutobe ukungahaye cyane kuri vitamini U ivura ibisebe by’igifu. Iyi vitamini ntiboneka cyane mu bindi bimera.

2.    Onyo + amashu na kapusine + indimu + ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo na 1 cy’ubuki.

3.    Icupa ry’amazi y’akazuyazi mu museso, iminsi 9. Wabikomeza nibura inshuro zitari munsi ya 4 mu cyumweru, ukarangiza ukwezi.

4.    Ibirahuri 2 by’amazi nibura mbere ya buri gaburo, igitondo, amanywa n’umugoroba.

5.    Ni ngombwa kuryama hashize nibura amasaha 2 n’igice nyuma yo kurya.

6.    Kugira gahunda yo kurya idahindagurika

7.    Kwirinda ishyari, guhangayika, impagarara mu ntekerezo, kwifuriza abandi ibibi, …

8.    Kunywa akayiko gato k’ibumba ry’icyatsi mu kirahuri cy’amazi, rikanyobwa mu gitondo, iminsi 7 ikurikiranye, noneho ukajya urifata iminsi 3 mu cyumweru, ukarangiza ukwezi.

Indanga murongo

Mubuzima.com.

Ijwi ry’ubugorozi

Tags:

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Furaha JacquesAmaperaP FlaBarubadosiIkigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubucuruzi n’Amajyambere ArambyeEvangelical Restoration ChurchMutesi JollyUrwagwaKamaliza(Mutamuliza Annonciata)Ikibuga cy'indege cya KamembeIbyo Kurya byongera AmarasoIbitaro bya NderaKivumbi KingUrushingeKigeli IV RwabugiriRuganzu II NdoliUmugezi wa OkoElement EleeehUrutare rwa NgaramaApotre Yoshuwa MasasuSofiyaAkarere ka MuhangaUbusuwisiKumenyeshaSORAS Group LimitedUmunsi wababyeyiUbuhinzi bw'ibitunguruImvubuAlain MukuralindaInkimaIbirango by’igihuguUmurenge wa SovuAntoine KambandaCollège Saint AndréTeyiIndwara y'impiswiIbimera tubana nabyoIngugeTim HesseAbadiventisti b'Umunsi wa KarindwiUbwishingizi bw'ubuhinzi mu RwandaTungurusumuLibiyaUmwuzure wo muri leta zunze ubumwe z'Abarabu mu wa 2022Akarere ka RulindoAkamaro k'IbikoroAnge KagameKenyaZulfat MukarubegaImiterere ya Afurika y'Iburasirazuba n'ibidukikije byahoNigeriKigaliAmazina nyarwandaImihindagurikire y’ibiheLituwaniyaInama y’abafite ubumuga ku isiInama y’AbaminisitiriUmubumbe wa MarsMagaruUmurenge wa MimuliSudani y’AmajyepfoTanzaniyaMarie Chantal RwakazinaIrembo GovUtugari🡆 More