Mugisha Fred Robinson cyangwa Producer Element, ni imfura mu muryango w’abana bane, yavukiye mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba.
Fred Robinson Mugisha ( yavutse 26 Nyakanga 2000) azwi kandi ku izina rya stage Element Eleeeh, ni umutunganya amajwi (record producer)akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi benshi barimo Bruce Melody, Mani Martin, The Ben, Meddy n'abahanzi mpuzamahanga nka WizKid, Davido na abandi benshi . Yamenyekanye cyane kuri tagi yihariye 'Eleeeh', mugutangira cyangwa kurangiza ibihangano bye byose.
Element yavutse ku ya 26 Nyakanga 2000 akurira i Karongi, mu burengerazuba bw'u Rwanda . yize amashuri yisumbuye muri College Sainte Marie Kibuye. Nyuma yo kurangiza amashuri ategereje ibya kaminuza, Element yinjiye mu buhanzi. Nubwo yaririmbaga ariko yari anafite impano yo gucuranga akanakora imidundo ishyirwa mu ndirimbo.
Yaje kugira umujinya ukomeye nyuma yo gusiragizwa n’aba-producer yaganaga ngo bamukorere indirimbo, afata icyemezo cyo gutangira kwikorera umuziki.Yakoze nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Kao ya Kevin Kade, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie, Care ya Emmy, Ku mutima ya Uncle Austin, Mpa formula ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atangiye gukora indirimbo z’abahanzi, kuri ubu akaba ari gukorana n’abahanzi bakomeye we asanga ari amahirwe akomeye yagize, ndetse ntanatinya guhamya ko ari Imana yamuhaye umugisha.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Element Eleeeh, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.