Uburo Bukingira uruhu kuko bufite Vitamine pp, burinda umwingo kuko bufite iyode bwongera amaraso kuko bufite fer (ubutare) n'ibyo kurya byiza ku barwaye igituntu.
Bufite intunga-mubiri bugarura ubuyanja mu mubiri. Bukumira indwara zo mu ngingo. Bukenewe n'abantu bakoresha ibitekerezo cyane, ni bwiza ku bantu bananiwe umubiri n'ubwenge, burakenewe ku mubyeyi utwite, bukumira indwara ya kanseri iyo ikizerera mu maraso. Uburo burinda amenyo, umusatsi, inzara z'amano n'iz'intoki.
Uburo burakize cyane muri:
•Fosifori
•Manyeziyumu
•Ubutare
•Silise
•Fluore
•Manganeze
•Isukari
•Inyubakamubiri
•Amavuta
•Amavitamini n’imyungu ngugu.
Ni ibyokurya bikenewe ku bantu bakora imirimo isaba ubuhanga no kujijuka,
uburo butera ubwonko guhgarara neza, burakenewe ku bantu bafite amaraso
akennye, burakenewe no ku bantu bafite amagara mazima, ku bashaka kugira
amenyo meza, inzara (ongles) n’imisatsi myiza. Ni cyo gikoma kigenewe
abarwaye igituntu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Uburo, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.