Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko

Kugeza ubu ntidushidikanya ko abakunzi n’abasomyi b’urubuga rwacu umutihealth.com mumaze kumenya agaciro ko kurya indyo iboneye.

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko
ibimenyetso byuko urwaye impyiko

Kurya indyo iboneye uretse kuba biturinda indwara zinyuranye binadufasha mu gutuma imibiri yacu ikora neza nuko tukabaho ubuzima bwiza.

Mu kurya nyamara, iyo ibyo turiye bigeze mu mibiri yacu ikamuramo ibyo ikeneye ibisigaye bigasohoka nk’imyanda. Rimwe na rimwe rero hari igihe iyo myanda idasohoka yose nuko isigaye mu mubiri igahinduka uburozi bwangiza byinshi cyane cyane inyama zo mu nda zishinzwe gusukura no gutunganya umubiri. Izo nyama ahanini ni umwijima n’impyiko.


Iyo ufite impyiko zikora neza bigufasha mu gusohora imyanda myinshi mu mubiri binyuze mu nkari, gusohora isukari idakenewe ndetse bikanafasha gusohora amazi yabaye umurengera.

Ibimenyetso byuko impyiko zawe zirwaye

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa lifeoptions mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Symptoms of Kidney Disease” bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

1.Guhorana umunaniro ukabije

Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO),uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri.Iyo rero impyiko zagize ikibazo,uyu musemburo uba muke,bigatuma na twa turemangingo tuba duke,imikaya n’ubwonko bigahita binanirwa vuba.

2. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri

Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye.Iyo impyiko zikora nabi,amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse.Ibi rero bigatera umubiri gukonja.

3. Ingorane mu guhumeka

Iyo impyiko zidakora neza,amazi yibika mu mubiri cyane,ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha,bityo bigatera ikibazo cy’ubuhumekero.Ikindi kandi,iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse,bishobora gutera ingorane mu guhumeka.

4. Kugira ikizengerera cyane ndetse n’isereri

Kugabanyuka kw’amaraso biba byatewe no kudakora neza kw’impyiko,bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije,bityo bigatera isereri ndetse n’ikizengerera.

5. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

Iyo impyiko zifite ikibazo,imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka,ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri.Gusa kugira ibinya,ntibivuzeko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko.

6. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko,gusa iyo impyiko ziri kwangirika,umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi.iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

7. Imihindagurikire mu kunyara

Kubera ko ipmyiko ziba zidakora neza,habaho impinduka mu kunyara,hahandi ushobora gushaka kunyara cyane,cyangwa se nijoro ndetse ugashanga n’inkari zahinduye ibara.

8. Kugira umwuka mubi

Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri,utangira kumva umwuka udahumura neza.

9. Gutakaza ibiro ndetse no kubura appétit (ubushake bwo kurya)

10.Kubyimba amaguru,ibirenge ndetse n’ibiganza

Ibindi

Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza,hari n’izindi ndwara zabitera.Ni byiza rero ko iyo ubonye ibi bimenyetso wihutira kujya kwa muganga kugirango barebe niba koko ari impyiko cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.

Imiti myimerere yagufasha ku burwayi bw’impyiko

Kubera akazi gakomeye impyiko zikora,ni ngombwa kuzisigasira zigakora neza,gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye,cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza.ubu rero habonetse imiti ikozwe mu bimera,ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),ikaba ifasha impyiko kuyungurura neza amaraso, irazisana iyo zangiritse,ndetse ikica udukoko twazangiza.Muri iyo miti twavugamo nka:Kidney tonifying capsule, Cordyceps plus Capsules, Soybean Lecithin capsules, Kudding plus tea,…Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Ibyo kurya byagufasha kuyirinda

Hari ibyo kurya rero ukwiye kwitaho cyane kugirango impyiko zawe zikomeze gukora neza, ndetse ube unazirinze indwara zinyuranye. By’umwihariko ibi byo kurya ni ingenzi ku bafite uburwayi bw’impyiko kimwe n’abari ku mashini zibavomamo ibidakenewe(dialysis).

Puwavuro

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Puwavuro

Niba ufite ikibazo cy’imikorere y’impyiko, uru ruboga rufatwa nk’ikirungo ntiruzabure iwawe. Impamvu nyamukuru ni uko poivron zirimo potassium nkeya. Si ibyo gusa kuko poivron ikungahaye kuri vitamin A, B6, B9, C na fibre. Dusangamo kandi lycopene ikaba ifasha mu kurinda kanseri zinyuranye.

Poivron kuzirya zitogosheje ku kariro gacye, kuzirya salade cyangwa kuzinyuza mu mavuta zikaba imijugwe (imitura) nibwo buryo bwiza bwo kuzirya.

Amashu

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Ishu

Mu mashu dusangamo intungamubiri zinyuranye zifasha mu guhangana na kanseri kimwe n’indwara z’umutima. Amashu akungahaye kuri vitamin K ndetse tunasangamo vitamin C, vitamin B6, B9 na fibre. Kimwe na poivron, amashu na yo arimo potassium nkeya.

Amashu mu kuyarya na yo ni kimwe na poivron, ushobora kuyarya mabisi kuri salade, kuyatogosa cyangwa kuyanyuza mu mavuta akanya gato akaba imijugwe. Wakoresha amashu mu bwoko bwayo yaba ayasanzwe, cyangwa chou-fleur gusa ukamenya ko chou-fleur yo irimo vitamin K nkeya ugereranyije n’amashu y’ibibabi.

Tungurusumu

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Tungurusumu

Tungurusumu ni nziza cyane iyo bigeze mu kubyimbura no kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri. Si ibyo gusa kuko inabuza amaraso kuba yakipfundika, ibi bishobora gutera indwara zinyuranye cyane cyane iz’imitsi. Ndetse zifasha mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri.

Mu gukoresha tungurusumu ni byiza kutaziteka kuko iyo uzitetse uba uzambuye ubushobozi bwo kubyimbura no kubuza amaraso kwipfundika. Ahubwo ushobora gukoresha ifu yazo cyangwa ukazikatagurira ku byo kurya bihiye cyangwa biri hafi gushya.

Ibitunguru

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Ibitunguru.

Ibitunguru bikungahaye kuri flavonoids cyane cyane iyitwa quercetin. Iyi quercetin ibuza kuba hari ibyakitekera mu mitsi y’amaraso ndetse ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri. Ibi bituma ifasha mu kurinda indwara z’umutima, kanseri ikanafasha kubyimbura.

Kuba bifite potassium nke, ibitunguru ni byiza ku mpyiko. Ndetse binarimo chrome, umunyungugu ufasha umubiri mu gutunganya ibinure, poroteyine n’ibinyasukari. Ushobora kubikatira ku byo kurya ugiye kubyarura cyangwa ukabirya kuri salade.

Pome

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Pome

Imvugo yabaye gikwira ivuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga. Pome ikungahaye kuri fibre kandi izwiho kubyimbura, kugabanya cholesterol mbi, kurwanya kwituma impatwe no kurinda indwara z’umutima na kanseri zinyuranye.

Pome wayikoresha mu buryo bunyuranye: ushobora kuyirya urubuto, kunywa umutobe wayo cyangwa gukoresha vinegar yayo (apple cider vinegar).

Inkeri

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Inkeri

Inkeri mu moko yazo yose zaba cranberry, blueberry, raspberry, strawberry, ni utubuto twiza tw’ingenzi mu mikorere y’impyiko. By’umwihariko cranberries zizwiho kurinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ndetse zikarinda kanseri n’indwara z’umutima.

Blueberries zo ibara ry’ubururu riterwa nuko zirimo anthocyanin. Izi zikaba zizwiho gusukura umubiri. Si ibyo gusa kuko zinarimo manganese ifasha amagufa, vitamin C na fibre hamwe n’ibirinda kubyimbirwa.

Muri raspberries ho by’umwihariko harimo ellagic acid ikaba ica intege ibyakangiza impyiko by’uburozi. Na zo kandi zirimo anthocyanin zirwanya uburozi mu mubiri. Tunasangamo vitamin C, manganese na fibre. Biziha ububasha bwo kurwanya kanseri no kuyibuza gusakara mu mubiri.

Inkeri za strawberries na zo zikize kuri fibre, manganese na vitamin C ndetse zirwanya kubyimbirwa zikanarinda kanseri zinyuranye.

Inkeri mu moko yazo yose zishobora kuribwa zihiye, zumye, cyangwa ukanywa umutobe wazo.

Imizabibu itukura

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Imizabibu itukura.

Kuba imizabibu itukura bituruka ku kuba harimo flavonoids zinyuranye. Izo flavonoids ni nziza ku mikorere y’umutima, kuko zibuza ko amaraso yakipfundika. Ibi binafasha impyiko mu mikorere yazo dore ko ari zo zishinzwe gusukura umubiri. Imwe muri flavonoids ariyo resveratrol ituma hakorwa NO (nitic oxide) ihagije ikaba igira akamaro mu gutuma imikaya iruhuka bigafasha amaraso gutembera neza.

Imizabibu rero ni myiza kuyirya hagati y’amafunguro cyangwa kunywa umutobe wayo. Ufite firigo ukabikamo imbuto ukaza kuzirya zikonje bikiza inyota. Uzahitemo izifite umutuku wijimye cyangwa izisa na mauve.

Umweru w'igi

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Igi

Burya umweru w’igi ni poroteyine gusa ziwugize. Uretse ibyo kandi unakungahaye kuri amino acids nyinshi. Niba ufite impyiko zidakora neza, ni byiza kurya umweru w’igi gusa kuko harimo phosphore nkeya ugereranyije n’inyama n’umuhondo w’igi.

Ushobora kurya umweru w’igi ritogosheje cyangwa ugakora umureti wawo gusa (umweru).

Amafi

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Amafi

Amafi nayo ni isoko nziza ya poroteyine ndetse ku barwayi b’indwara z’umutima na diyabete bagirwa inama yo kurya amafi byibuze kabiri mu cyumweru.

Uretse kubamo poroteyine kandi amafi anakungahaye ku binure bya omega-3 bizwiho kurwanya kubyimbirwa.

Amafi rero arinda indwara zinyuranye nka kanseri n’indwara z’umutima.

Amafi akungahaye kuri omega-3 twavuga salmon, tilapia, mackerel n’andi.

Amavuta ya elayo

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko 
Amavuta ya elayo

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu baba mu bihugu aho amavuta ya elayo akoreshwa yonyine bafite ibyago bike cyane byo kuba barware kanseri n’izindi ndwara z’umutima. Impamvu amavuta ya elayo ari meza ku mpyiko by’umwihariko ni uko akungahaye kuri oleic acid, bikaba ibinure birwanya kubyimbirwa ndetse bikanarinda uburozi mu mubiri, akize kandi kuri polyphenols zikaba na zo zikora akazi kamwe na oleic acid.

Aya mavuta wakoresha extra virgin cyangwa virgin, niyo aba ari umwimerere, by’umwihariko ukareba ko igihe cy’isarura (harvest time) kirenze byibuze amezi 15, muri macye ari amavuta akuze.

Mu kuyatekesha ntuyacamutsa, ahubwo ushobora kuyasuka ku byo kurya bihiye, kuyashoreranya n’ibyo utetse cyangwa kuyashyiramo bitangiye gutogota.

Reba

Tags:

Ibyo Kurya Byiza Ku Mpyiko Ibimenyetso byuko impyiko zawe zirwayeIbyo Kurya Byiza Ku Mpyiko Ibyo kurya byagufasha kuyirindaIbyo Kurya Byiza Ku Mpyiko RebaIbyo Kurya Byiza Ku Mpyiko

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Niyongira AntoinetteUmuco nyarwandaIsumo rya RusumoIkinyarwandaBudapestMiss Iradukunda ElsaZinedine ZidaneIngabire marie ImmaculeUrutare rwa KamegeriRwandaUbuhinzi bw'urusendaAndrew KarebaNyamyumba secondary schoolRocky KimomoUrubutoClementine WamariyaEsipanyeIkirunga cya MuhaburaIsirayeliAkagari k’AmahoroBurayiUrwibutso rwa jenocide rwa NyamataClaudette nsengimanaCncIbikorwa RemezoEmmanuel KantUbuvanganzoGuturitsa IntambiIcyayiINYAMBOBelarusiMagaruUbuyapaniKinyarwandaDarina kayumbaAmagwejaHabyarimana DesireAmoko y'IheneMukankuranga Marie JeanneIkirereVanessa Raissa UwasePomeAbageseraGatare Tea FactoryGushakashakaIgisiboIngunzu itukuraSomaliyaNKURUNZIZA RUVUYANGA EMMANUELAmerika ya RuguruKomisiyo y'igihugu y'amatoraAlexandre KimenyiKamaliza(Mutamuliza Annonciata)Umurenge wa RubonaKing JamesNaomie NishimweAkarere ka GicumbiRugamba CyprienThéoneste BagosoraKate BashabeRobert KajugaShopping Malls in KigaliMu bisi bya HuyeIbiryo byagufasha kurwanya kuribwa mundaLycée Notre-Dame de CîteauxUrugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu RuhangoUbukwe bwa kinyarwandaUbuhinzi ubwiza bw' ikirereLativiyaISO 4217Pariki ya NyungweUmutozoPaul Rusesabagina🡆 More