Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatswe ku cyahoze ari urusengero mu birometero 30 uvuye mu majyepfo ya Kigali mu Rwanda, hibukirwa itsembabwoko ryo mu Rwanda mu 1994.
Imibiri y'abantu 50.000 yashyinguwe hano.
Uru rwibutso ni rumwe mu hantu hatandatu hibukirwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Abandi ni Urwibutso rwa Murambi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, n'Urwibutso rwa Nyarubuye. Hariho nizindi nzibutso zisaga 250 zanditswe zibitse imibiri y'abatutsi benshi bishwe muri jenoside yo mu Rwanda.
Itsembabwoko mu Rwanda ryatangiye muri Mata 1994. Abatutsi benshi bahungiye mubyitwaga amatorero yafatwaga nk'ahantu abantu babonera umutekano muby'ukuri hatavogerwa. Abantu bagera ku 10,000 bahungiye muri uru rusengero barifungirana. Inkuta ziyi nzu yari urusengero yerekana uburyo abakoze genocide baciye umwobo mu rukuta rw'iyo nzu kugira ngo grenade zishobore kujugunywa muri uru rusengero maze zice imbaga yari yaruhungiyemo. Nyuma yibyo, abantu bari imbere bararashwe abandi bicishwa imihoro . Igisenge cy'itorero cyerekana imyobo y'amasasu kandi igitambaro cy'urutambiro kiracyafite amaraso. Ibyinshi mu bisigazwa byarashyinguwe ariko hasigaye imyenda nindangamuntu. Indangamuntu nizo zagaragazaga abantu nk'abatutsi cyangwa abahutu.
Abantu bo muri aka gace kegeranye n'urusengero nyuma y'ubwicanyi bwakorewe kuri iryo torero nabo barishwe. Ibisigazwa byabantu 50.000 byashyinguwe hano.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Urwibutso rwa jenocide rwa Nyamata, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.