Emma Claudine

NTIRENGANYA Emma Claudine wamamaye mu itangazamakuru nka Emma Claudine ubwo yakoraga kuri Rdio Salus igihe kinini cyane, agakora mu kinyamakuru ni nyampinga, akaba ubu uri umuvugizi wa Guverinoma yu Rwanda.

UBUZIMA BWITE

Emma claudine ni umubyeyi wubatse ufite n'abana akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro "Imenye Nawe" kandi yakoze n'ibindi biganiro birimo "Muberarugo".

AMASHURI YIZE

Emma Claudine yaminuje muri Kaminuza y'u Rwanda mu itangazamakuru (2000-2004). Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye mu gihugu cya Cyprus (Republic of Cyprus) muri University of Nicosia mu bijyanye no gucunga imishinga (Business Administration and Management General). Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi.

IMIRIMO YAKOZE

Emma Claudine Nyuma y'igihe kinini akorera Radio Salus ya Kaminiza y'u Rwanda ishami rya Huye,riri mu Akarere ka Huye, aho ibiganiro byinshi muri byo byibandaga kubuzima bw'imyororokere, akaba yarakoraga kandi noguteza imbere imyidagaduro mu Rwanda cyane muri muzika, aho yari umuyobozi wa Ikirezi Group itegura ikanatanga ibihembo bya Salax Awards. Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri NGOs yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru ni Nyampinga. Avuye mu buholandei yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars Theatre muri Kminuza y'uRwanda i butare n'abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Emma Claudine amaze imyaka 15 afatwa nka "Shangazi" w'ingimbi n'abangavu kubera ibiganiro kubera ibiganiro byerekeye ubuzima bw'imyororokere, iyi gahunda akaba yarayitangiriye kuri Radio Salus mu kiganiro yise "IMENYE NAWE" mu mwaka 2005. yabaye kandi Program Manager wa Radio Salus, mu gihe cy'imyaka 9 n'amezi 5.Yakoze ikiganiro cyiswe "BAZA SHANGAZI" mu kinyamakuru 'NI NYAMPINGA" yari anabereye Managing Editor". Akaba yaramaze imyaka 5 akuriye itumanaho mu kigo cy'abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID). Yari asazwe akuriye itumanaho muri RwandaEquip umushinga wa Bridge international Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yabaye umwe mu bagize Inama y'ubutegetsi mu inama nkuru y'itagazamakuru bigenzura (RMC). Yamaze imyaka 3 ari umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'ubanyamakuru b'abagore (ARFEM). Yanamaze umwaka umwe n'umezi abiri akuriye itumanaho muri Catholic Relief Services. Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021. Ubu Emma Claudine yahawe ishingano nshya yagizwe umusesenguzi mu by'itumanaho mu biro by'Umuvugizi wa Guverinema y'u Rwanda.

AMASHAKIRO

Tags:

Emma Claudine UBUZIMA BWITEEmma ClaudineRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

UmukomamangaInkomoUrwandiko rwa YakoboUbuhinzi bw'amashuUburenganzira bwa muntuMutara III RudahigwaUmubiriziRusirare JacquesGrégoire KayibandaIgitunguru gitukuraAkarere ka HuyeINYAMBOUwera SarahOsitaraliyaIgikombe cy’AmahoroZambiyaInyamaswaTungurusumuNepaliUzubekisitaniAkamenampishyiIbitaro bya KibuyeDanimarikeIkarotiUmuco nyarwandaTim HesseCécile KayirebwaUmunsi wababyeyiBanki NCBA RwandaAmavuta y'inkaInama y’abafite ubumuga ku isiImigani migufi y’IkinyarwandaPerefegitura ya ButareBahavu Usanase JeannetteKiriziya Gatorika mu RwandaKomisiyo y'igihugu y'amatoraUmusoziAvokaSudani y’AmajyepfoDj nastTunisiyaUrutonde rw'amashuri mu RwandaIcyarabuUbuyapaniRuganzu II NdoliGuhingaPaul RusesabaginaAriane UwamahoroAmazina y’ururimi mu kinyarwandaUmujyi wa KamparaUmunyana ShanitahUrwibutso rwa jenoside rwa NtaramaIndwara ziterwa n’umwanda wibidukikije (Diseases caused by pollution)Isumo rya RusumoIsezerano RishyaUmurenge wa SovuUbushyuheAmabati ya KarurumaIbyo Kurya byagufasha kongera ibyishimoKenyaGuturitsa IntambiGahunda yogukumira Abantu KwiyahuraDonald TrumpUrushingeUbucuruzi mu RwandaImiterere y'uRwandaCollège Saint AndréArikidiyosezi Gatolika ya KigaliNijeriya🡆 More