Cécile Kayirebwa (yavutse kuwa 22 Ukwakira 1946) ni Umwanditsi, umusizi, n'umuririmbyikazi w'umunyarwanda.
Cecile Kayirebwa ni umuvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, Ariganwa ariko ntarashyikirwa.
Cécile Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali. Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’umukoloni. Se yayoboraga chorale ya paroisse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini. Ageze muri secondaire yabaye umwe mu bashinze Rwandan Song and Dance Circle ; Ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo atangira no guhimba ize bwite yishimisha, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda.
Akazi ke nka assistante sociale katumye ahura n’abantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwiza bw’umuco gakondo n’ubuvanganzo bitandukanye. Yatangiye gukorana n’abaririmbyi n’abacuranzi cyane cyane ab’inanga. Nk’umuntu ujijutse, yatangiye kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, afata icyemezo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha hose utarazimira.
N’ubwo yakoze iki gikorwa kitoroshye ariko yababajwe cyane n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda aho Interahamwe zicaga abatutsi n'abahutu bashira mu gaciro mugihe FPR-Inkotanyi zari zatangije intambara yo kubohoza i gihugu. Kayirebwa nawe yatakaje abantu benshi yari azi. Ikindi ni uko muri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Muri iyi album harimo indirimbo nka Rwanamiza,Tarihinda,Kana,Inkindi,Mundeke Mbaririmbire,Urusamaza,Rubyiruko,Umulisa,Cyusa,Ndare na Umunezero.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Cécile Kayirebwa, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.