Akarere ka Huye ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda.
Akarere ka Huye gahana imbibi n' Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).
Akarere ka Huye kazwi na none kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda. Ni mu karere ka Huye kandi dusanga amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.
Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n'Inganda.
Mu buhinzi, mu karere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n'ibindi); mu bihingwa Ngengabukungu mu karere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ni na ho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye mu ruhando mpuzamahanga. Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, Amahoteri n’ibindi.
Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy'Uburezi kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, Catholic University of Rwanda -CUR, Protestant Institute of Art and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n' amashuri abanza 100.
Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, Ibitaro by'Akarere ka Huye bya Kabutare, amavuriro yigenga 3, Farumasi 17 n'Ibigo nderabuzima 16.
Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Akarere ka Huye, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.