Akarere Ka Huye

Akarere ka Huye ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda.

Akarere Ka Huye
Ikarita y’Akarere ka Huye
Akarere Ka Huye
huye

Ibiro by 'akarere ka Huye

Akarere ka Huye gahana imbibi n' Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).

Akarere ka Huye kazwi na none kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda. Ni mu karere ka Huye kandi dusanga amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.

Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n'Inganda.

Mu buhinzi, mu karere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n'ibindi); mu bihingwa Ngengabukungu mu karere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ni na ho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye mu ruhando mpuzamahanga. Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, Amahoteri n’ibindi.

Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy'Uburezi  kuko mu karere ka Huye  tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, Catholic University of Rwanda -CUR, Protestant Institute of Art and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n' amashuri abanza 100.

Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, Ibitaro by'Akarere ka Huye bya Kabutare, amavuriro yigenga 3, Farumasi 17 n'Ibigo nderabuzima 16.

Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi

Imiterere y’Akarere ka Huye

    Ubuso bw’Akarere: 581.5 km²
    Umubare w’imirenge: 14
    Umubare w’utugari: 77
    Umubare w’imidugudu: 508
    Umubare w’abaturage: 288 203
    Ubucucike: 495.6
    umubare w' Wamazu igafumba: 882
    Akarere Ka Huye 
    Huye ubwikorezi
    Ruvugizo
    Mubuga
    Kabuga
    Kigari
    Kiga

Amashakiro

Tags:

Intara y'amajyepfoRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

CholestérolKwikinishaAkagariIkinyarwandaEric SenderiMuammar el-GaddafiUmurenge wa NderaIcyarabuUbuzima bw'IngurubeUburusiyaInkono y'itabiFacebookAmadolari y'AmerikaUwineza ClarisseInkokoIndwara y’igifuepinariInkotanyiImbyino gakondo za kinyarwandaRepubulika ya Santara AfurikaKinyaperisiIgitokiJean KambandaLituwaniyaStuttgartKanadaLeta Zunze Ubumwe z’AmerikaIsilandeImihango y'ubukwe bwa kinyarwandaUrugomero rwa Nyabarongo IVanessa Raissa UwaseUbushinwaKayibanda AliceBangaladeshiKaminuza y'u RwandaUmurenge wa KigaliIndwara y'impyikoIntagarasoryoMazimpaka HortenseUrubyiruko mu RwandaUburoMutara II RwogeraISO 3166-1Rwigamba BalindaKosovoUmuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i BurayiUrutokiSaluvadoroMadridPDFUmuryango w'Iterambere ry'Africa y'EpfoDiyosezi Gatolika ya CyanguguUburyo Urukwavu RubangurirwaIngagiUmurenge wa GahungaRepubulika Iharanira Demokarasi ya KongoAmakaraKaremera RodrigueIgikamba (itabi)Ubuhinzi bw'apuwavuroBK Urumuri InitiativeUrwibutso rwa Jenoside rwa KigaliApotre Yoshuwa MasasuUmucundura RweruIntara z’u RwandaUwimana Consolee🡆 More