Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ( Mu Kilatini: Cyanguguen(sis) ni diyosezi iherereye mu mujyi wa Cyangugu ikaba n'imwe mu zigize Intara ya kiliziya ya Kigali mu Rwanda.
Diyosezi ya Cyangugu (mu gifaransa Diocèse Catholique de Cyangugu ) yashinzwe na Papa Yohani Pawulo wa II ku wa 14 Ugushyingo 1981. Yahawe Musenyeri Thaddeus Ntihinyurwa ku wa 24 Mutarama 1982, kuba umwepiskopi wa Diyosezi kugeza igihe yagiriye kuba Arikiyepiskopi wa Kigali ku wa 9 Werurwe 1996, akanaba Umuyobozi wa Cyangugu kugeza ku wa 2 Mutarama 1997, igihe papa yashyiragaho umusimbura, Musenyeri Yohani Damascene Bimenyimana, wabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu kugeza yitabye Imana ku wa 11 Werurwe 2018.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.