Uburyo Urukwavu Rubangurirwa

Ubworozi bw'urunkwavu mu gihe inkwavu nyarwanda zigaburirwa ibyatsi gusa zidashobora kubyara inshuro zirenze 4 ku mwaka, inkwavu zigaburirwa ibiryo mvaruganda zishobora kugeza kubyaro 5 mu mwaka kuko igihe cyo kongera kuzibanguriza kigabanuko (abana bacuka vuba, kuko bagaburirwa iyo ndyo ikungahaye ku ntungamubiri).

Urukwavu
Urukwavu rurikurisha ubwatsi mu kiraro.


Uburyo urukwavu rubangurirwa

  • Igihe cyo kubangurira urukwavu,umworozi niwe ukigena kuko urukwavu ntirutinda nk’ayandi matingo.
  • Iyo inda yamaganga itukuye, kaba akarusho igihe cyo kubangurirwa nyacyo.
  • Urukwavu rubangurirwa kare mu gitondo kare cyangwa ku gicamunsi bugiye kwira kandi bigakorerwa mu cyumba cy’imfizi.
  • Injiza inyagazi (isumba)mu kiraro cy’imfizi ubanje inda y’amaganga.
  • Iyo rurangije kubangurirwa (iminota itanu irahagije)rusubuzwa mu kazu karwo.

Umubare w’inyagazi ku mfizi:

  • Imfizi imwe irahagije ku nyagazi ziri hagati 10 na 15 ariko ibyiza ni uguteganya imfizi 2 kugirango zijye zisimburana
  • Imfizi imwe yimya inshuro zitarenze ebyiri ku munsi kandi iminsi itarenze 4 mu cyumweru,
  • Mu kwezi kwa mbere rukoreshwa buhoro buhoro kuku rutarakomera.

Gusuzuma niba urukwavu rw’inyagazi rwafashe

  • Ntabundi buryo bushoboka uretse gukanda kunda hagati y’iminsi 10 na 14 urukwavu rumaze kubangurirwa(kurukanda bigomba gukorwa buhoro cyane kugirango rutaramburura,
  • Andika itariki wabanguriyeho urukwavu,
  • Uburyo Urukwavu Rubangurirwa 
    urukwavu
    Iyo umworozi asanze rudahaka yongera kurubangurira bundi bushya.

Mu gihe urukwavu  rwafashwe(ruhaka):

  • Itwararike ko urukwavu rutabura amazi
  • Gaburira neza urukwavu ruhaka

Kubyara:

Urukwavu rubyara hashize iminsi mirongo itatu (30).

Gutegura ikiraro:

  • Mbere y’uko urukwavu rubyara tegura ikiraro ruzabyariramo byibura mbere y’iminsi hagati y’ibiri(2)n’itanu(5).
  • Sukura neza ikiraro, usasemo utwatsi tworoshye kandi twumutse tudahanda.
  • Tera umuti wica udukoko mu kiraro,Tegura neza icyari inkwavu zizakuriramo kuko zivuka ntabwoya zifite ningobwa rero kuzirinda icyazibangamira cyose

Igihe cyo kubyara:

  • Hasigaye iminsi mike ngo rubyare, urukwavu rw’imfura amoya yo kunda rukayasasa kuri cya cyarire,
  • Urukwavu ntirukenera gufashwa mu gihe cyo kubyara ahubwo rukenera umutuzo n’isuku.
  • Gusuzuma icyari bikorwa akanya gato nyuma yo kubyara; umworozi yigizayo urukwavu kugirango avanemo ibyana bya mfuye cyangwa imiziha  urukwavu rutabashije kurya.

Kurekesha urukwavu abana b’urundi rwa byaye benshi cyangwa rutakiriho: Mu gihe hari inkwavu zagize ikibazo nyina igapfa ushobora kuzireresha kurundi:

  • Umubare w’abana ruhabwa ntugomba kurenga 3;
  • Abo bana bagomba kuba batarengeje iminsi 5 bavutse;
  • Abo bana nabo bazabana ntibagomba kurutanwa iminsi.

Gucutsa

  • Hagati y’ukweze n’igice (1.5)n’ameze 2 b’inkwavubavutse bose bavanwa kuri nyina umunsi umwe bagashyirwa mu biraro bisukuye ku mubare ungana na 7-8 muri buri ikiraro.
  • Mbere yo gucutsa inkwavu ningobwa kuziha umuti w’umuzimire (impiswi y’ibitukura bita kogisidiyose),uwo muti ugakomeza gutagwa mu minsi 5 yuzuye.
  • Kirazira gushyira inkwavu zacutse aho zitisanzuye kuko bigabanya kororoka.
  • Nyuma yo gucuka kugeza igihe cyo kugurishwa ;ni ukuvuga amezi 5-6,inkwavu zitungwa n’ibyatsi cyangwa ibinyampeke.
  • Nyuma yo gucutsa, urukwavu ruhita rubangurirwa.

Reba

Tags:

Uburyo Urukwavu Rubangurirwa Umubare w’inyagazi ku mfizi:Uburyo Urukwavu Rubangurirwa Gusuzuma niba urukwavu rw’inyagazi rwafasheUburyo Urukwavu Rubangurirwa RebaUburyo Urukwavu RubangurirwaUbworozi bw'inkwavu

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

NijeriyaIgareGucura k’umugoreIndwara y'umuhondoRambura WFCPolonyeUmurenge wa JaliNAHIMANA CLEMENCEIsimbi AllianceIntara y’Amajyaruguru y’u RwandaKirigizisitaniBahirayiniUbugandeJibutiJimmy GateteKayibanda AuroreAloys BigirumwamiInkotanyiDukuzimana Jean De DieuUmurenge wa MurundiVanuwatuIkinyamushongoInyoni zo mu RwandaUmudugudu wa MumenaInyama y'inkokoGahunda yogukumira Abantu KwiyahuraKazakisitaniBralirwa BrewerySIDAShingiro Aline SanoIkinyarwandaKowetiAlvera MukabarambaPaul RusesabaginaAssia MutoniBurayiUmwenyaIbibabi by'umubiriziUmuzibazibaBibiliyaUburusiyaUmubumbe wa MarsKanziza EpiphanieUmurenge wa KigaliKabera SimonJuvénal HabyarimanaFélicité NiyitegekaOsitiriyaUmurwaIkibuga muzamahanga cy'indege cya BugeseraIcyaniraAbatutsiUsengimana FaustinNdjoli KayitankoreUko Intambara yambere y’isi yakuye abakoroni babadage mu rwandaPaul KagameUbugariMignone Alice KaberaUbunyobwaUbukerarugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya KongoIkirayiInyenziJamayikaAmahitamoIbirunga byo ku isiISO 3166-1🡆 More