Amagweja (cg igweja mu bucye) ni udusimba duto tumeze nka Nkongwa isanzwe yo mu bigori ariko tukagira ibara ry’umweru wera.
Utwo dusimba dutungwa n’ubwoko bw’ibyatsi byitwa iboberi, bihingwa nk’ubwatsi bw’amagweja.
Amagweja arororwa akazatanga indodo zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubudozi bw’imyenda, aya magweja atunzwa n’ikimera kitwa iboberi. uworoye amagweja abona umusaruro mu minsi 30 gusa kandi ikilo kimwe kigura hagati y'amafaranga y'u Rwanda 2200-3600. ubworozi bw'amagweja kandi bukorerwa ku buso buto kuburyo buri muntu wese ubifitemo ubushake yabukora.
ubu mu Rwanda mu cyanya cyahariwe inganda hari uruganda rutunganya ubudodo buturuka ku magweja rwitwa "HEworks" rw'abanyakoreya rwubatswe kubufatanye n'ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).
Iyo igweja rimaze kwizingira muri ako kadongi, kaba ari gato kangana n’igi ry’inyoni, gafite ibara ry’umweru, icyo gihe umusaruro uba ubonetse, icyo gihe ako kadongi baragahambura bagasigarana ubudodo bwiza bukomeye hanyuma icyari igweja kigahinduka ikinyugunyugu kikaguruka.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Amagweja, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.