Rugamba Cyprien

Rugamba Cyprien umwanditsi, umushakashatsi, umusizi ndetse n'umuririmbyi wamenyekanye cyane mu torero rye Amasimbi n'amakombe.

Rugamba Cyprien
Rugamba Cyprien n'umufasha we Daphrose
Rugamba Cyprien
gitari

Ubuzima bwe n'amashuri yize

Rugamba Cyprien yavutse ahagana mu mwaka wa 1935, yavukiye mugace k'icyaro i karama mu cyahoze ari komini ya karama muri Gikongoro ya kera, ahitwa ku Muyange kuhagera uvuye mumugi wa nyamagabe ugenda ibirometero cumi na bibiri (12). yavutse kuri Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya yavutse ari umwana wa kane mu muryango w'iwabo, akivuka yiswe Sirikare amaze gukura nibwo yafashe izina rya Rugamba.

Rugamba yavukiye mu muryango utarakundaga gusenga gusa yabyirutse akunda Imana . Amashuri abanza yayigiye muri paruwasi ya cyanika ubu ni mu karere ka Nyamagabe kubera ubwenge yarafite yasimbukijwe amashuri abiri nyuma yo gusoza amashuri abanza yakomereje ayisumbuye muri seminari ntoya y'i Kabgayi izwi ku izina rya St Leon. Rugamba yifuzaga kuba umupadiri yavuye i kabgayi akomereza muri seminari nkuru ya Nyakibanda. Rugamba Cyprien yake gukomereza kaminuza i Bujumbura abifashijwemo nabakoroni bababiligi mu ishami ry' amateka asoje ayo masomo yaje gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bubiligi muri kaminuza ya Louvain. Nubwo yigaga yanabivangaga nibikorwa by'ubusizi n'ubuhanzi. Ubwo yari mububiligi yahahimbiye indirimbo nyinshi anandika ibitabo byinshi byahurizaga kugukebura umuryango nyarwanda yabonaga uyoba ugana ahabi mw'ivangura n'ubwicanyi.

Umwuga

Ubwo Rugamba Cyprien yagarukaga mu Rwanda yakoze muri minisiteri y'uburezi, ahavuye aba perefe wa kibuye Umwaka umwe, yabaye umuyobozi w'ishuri nderabarezi rya IPN, ndetse aza nogukora mu cyahoze ari IRST yahagaritse gukoramo mu wa 1989. Nubwo yakoraga ibyo byose Rugamba Cyprien ntibyamubuzaga gukora ibikorwa bye bijyanye n'ubusizi ndetse no guhimba indirimbo.

Umuryango

Rugamba Cyprien yakunze umukobwa witwa Mukangiro Saverina cyane akamuhimbira ibisigo, indirimbo ndetse n'ibihozo harimo nka Musaninyange n'ibindi. yahimbye imitoma amurata imico n'uburanga. mu mwaka wa 1963 Rugamba yabuze umukunzi we kubera politiki y'ivangura aho umukunzi yishwe kuri noheri azira ko ari umututsi akajugunywa mu mugezi wa mwogo. Rugamba warubanye neza n'umuryango wa Mukangiro Saverina yahisemo kuwugumamo maze ubwo yagarukaga mu wa 1965 atwara undi witwaga Mukansanga Daphrose wari mubyara wa Mukangiro Saverina.

Ibindi

Mugihe Rugamba cyprien yari mu mashuri yisumbuye muri seminari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuzaba umupadiri yaje kuba umuhakanyi yiyomora ku myemerera yo kwemera Imana, mu mpamvu zaba zaramuteye gutera umugongo Imana ndetse na kiliziya Gatolika ngo n'uburyo yabonaga abihayimana bo mugihe cye ndetse nabo yamenye mbere babiba urwango mu bantu, inyigisho zabasenyeri zo gutanya abanyarwanda zatumye atakariza icyizere umwuga wo kwiha Imana ahita abihagarika, ikindi cyaba cyaramuteye kureka inzira yo kwiha Imana no kuyemera nuko yari yaracengewe nagace k'isomo rya filozofiya kavuga ku ihame ryo kubaho kw'ibintu hatabayeho iremwa(Existensialisme et Materialisme) gusa nyuma yongeye kwizera Imana nyuma yo kumva ijwi ry'Imana ubwo yaravuye kwivuza mu Bubiligi uburwayi bwo kutumva ndetse no kumva adashaka kurya iryo jwi yaryumvise ari mu ndege rimusaba guhinduka kuva ubwo ahimba indirimbo nyinshi zihimbaza Imana.

Rugamba Cyprien na Daphrose nibo bashinze umuryango witwa Communaute de l'Emmanuel mu Rwanda mu mwaka wa 1990. hanyuma yanashinze ikigo cyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda. Rugamba Cyprien yari atuye kimihurura hafi y'ikigo cya IFAK aho hafi hari ikigo cya gisirikare cyabagamo abasirikare barindaga Habyarimana kandi yari yarashizwe kurutonde rwabagombaga kwicwa byari bigoye ko yarokoka ubwo Indege ya Perezida Habyarimana yagwagwa, Umuryango wa Rugamba uri muyaherewe yicwa muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata mu wa 1994 ku itariki zirindwi(7) harokotse umuhungu we w'imfura n'umukobwe we bari baraye i Butare kwa Nyirasenge.

Ibindi wareba

Aho byakuwe

Tags:

Rugamba Cyprien Ubuzima bwe namashuri yizeRugamba Cyprien UmwugaRugamba Cyprien UmuryangoRugamba Cyprien IbindiRugamba Cyprien Ibindi warebaRugamba Cyprien Aho byakuweRugamba Cyprien

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Urutonde rw'Abami bayoboye u RwandaUburenganzira bwa muntuIbirango by’igihuguUwimana ConsoleeNikaragwaTuyisenge Jean De DieuAfurika y’EpfoElevenLabsRepubulika Iharanira Demokarasi ya KongoUturere tw’u RwandaInyamaswaUmujyi wa KamparaIkinyarwandaUmurenge wa MuhimaEtiyopiyaAmazina nyarwandaSebanani AndreAndoraBeneInkokoShipureIstanbulImyemerere gakondo mu RwandaUmurenge wa RubonaItsembabwoko ry’u Rwanda ry’1994RwandaUmuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’AfurikaTurukimenisitaniOsitiriyaIsoko ry’Imari n’ImigabaneIshyamba rya Arboretum I RuhandeAdil Erradi MohammedNuveli KalidoniyaIgisuraWerurweDorcas na VestineUrugaryiIbirwa bya MarishaliSomaliyaIkirogoraUmutingitoIndwara y’igifuIgishanga cya rugeziKowetiZambiyaIkirundiIbyo kurya byiza ku mpyikoIsilandeInyandikoABAMI BATEGETSE U RWANDAIbirunga byu RwandaUmuryango w’AbibumyeRwanda NzizaCollette Ngarambe mukandemezoPasiparumeUmwakaInanasiInkookoEritereyaIntareInkoranyamagambo y'Igiholandi n'Ikinyarwanda yakozwe na Emmanuel HabumuremyiKanamaIcyinterlingueMunyakazi SadateTito RutaremaraIntara y'IburasirazubaGrégoire KayibandaAbana b'InyangeIbendera ry’igihuguTongaMinisiteri ishinzwe imicungire y'ibiza n'impunziUrwibutso rwa Jenoside rwa KigaliYuhi V MusingaAkamaro k'Ibikoro🡆 More