Mu rwanda ubukwe ni ikimenyetso cy'umuco wa abanyarwanda ndetse ni igihango imiryango igirana
kuko iba ihanye abageni muyandi magambo bashyingiranye, bigatuma imiryango yombi ikora imihango
itandukanye ibanziriza ubukwe bwabana babo ariko igendanye n'umugo.
Kurambagiza, gufata irembo, gusaba, ndetse no gukwa nyuma yabyo habaho Gutebutsa
Gutebutsa ni umuhango wakurikiraga gukwa, umuryango w'umusore wajyaga iwabo w'umukobwa hagamijwe ibiganiro bivuga kugihe umukobwa bazamubazanira kuko gukwa biba byararangiye bivuzengo umukwe aba yemerewe umugeni we ariko batarahura gutebutsa kandi byakorwaga inshuro zirenze imwe, ubundi umuryango w'umukobwa ugakomeza kwi hagararaho ubitinza kugirango umuryango w'umusore ubone agaciro k'umukobwa wabo. ndetse no murwego rwo kwerekana umuco.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Gutebutsa, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.