Ndjol ni Umunyarwanda wavukiye muri kongo iya 23, Ugushyingo 1962 i Goma.
Wamenyekanye cyane mu gukina filimi zo gusetsa mu Rwanda nka Kanyombya kuko yatangiye kuzikina 2001.byatumye amenyekana cyane kuko afatwa nkumwe mubantu bifatizo muri filimi zo gusetsa mu Rwanda. Yakinnye harimo "Bwenjye naguhenze,"Buhahara","abatubuzi","ibikuruka", "nyabingi" nizindi.
Kanyombya yavutse kuri mama we Gaudence Mukandutiye na papa we Jean Baptiste Sakumi, avukira mu muryango w'abana 7 gusa hasigaye 5. Yize amashuri abanza kuri ecole primaire ste Andre i Goma, akomereza ayisumbuye muri Tuugane Institute ahava muri 1992 ahita ajya mu gisirikare yaje kuvamo muri 2002. Mu gisirikare yarwaniye mu ngabo za RPA zafashe igihugu muri 1994 , Avuye mugisirikare nibwo yatangiye gukina filimi kugeza nanubu ntiyigeze ahagarara. Kanyombya ubu afite umugore babanaga nuko baza gusezerana imbere y'amategeko muri 2012 kandi bafitanye abana 2 ndetse n'abandi barera. Kanyombya avugako impano yo gusetsa yayikuye ku muryango we kuko ngo bose abazi basetsa haba abavandimwe n'ababyeyi be.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ndjoli Kayitankore, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.