Umuganura

Umuganura n’umuhango nya Rwanda w'izihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke.

Gukomera kuri uyu muhango n’ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

Umuganura
Kwizihiza umunsi w'umuganura
Umuganura
Umuganura

Amateka

Umuganura 
K'umunsi w'umuganura abanyarwanda bose barangwa no gusabana barya ndetse banywa bishimira ibyo bagezeho mu buhinzi

Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami. Inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugirango bahangane n’icyo kibazo. Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

Umuhango

Abari bashinzwe uwo muhango bitwaga abiru kurubu iyu muhango ukaba usinzwe gutegurwa na minisiteri y'umuco mu gihugu. Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana ibwami, ku munsi w’umuganura umwami agapfukama   yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu, agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo k’imihigo.

Mbere na nyuma y’abakoroni

Umuganura 
Gusangira kumuganura

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango. Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo k’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje kugagarara ku ngoma ya Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925. Uyu Gashamura ni umwe uvugwa mu nsigamigani igira iti yaragashize nka gashamura. Kuva icyo gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Reba

Ihuza ryo hanze

https://www.rba.co.rw/post/Amavu-namavuko-yUmuganura-umunsi-ukomeye-mu-mateka-yu-Rwanda

https://web.archive.org/web/20210130144236/https://imvahonshya.co.rw/tumenye-amateka-yumuganura-mu-rwanda-nakamaro-kawo/

https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-45060088.amp

Tags:

Umuganura AmatekaUmuganura UmuhangoUmuganura Mbere na nyuma y’abakoroniUmuganura RebaUmuganura Ihuza ryo hanzeUmuganura

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Rio de JaneiroSudaniRwandaGeorge W. BushUmutozo1973Amazi, Isuku n'isukuraUbunyobwaRobert KajugaGeworugiyaKosovoIgicekeMarokeImbogaAmaziUmuginaBeatrice MujawayezuMutaramaPaludismeUbutaliyaniIsrael MbonyiNijeriyaUmurenge wa BumbogoDarina kayumbaBosiniya na HerizegovinaInkware ya HarlequinNiyonzima HarunaIkinyarwandaIfarangaKanseri y’ibereAlain Mukuralinda2022 Uburusiya bwateye IkereneJames BuchananIcyarabuIngomaAmateka ya Alexis KagameUmutesi FrancineNaomie NishimweUrugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu RuhangoUmusigiti wa Mohammad Al-AminSeptimius AwardsBaza ikibazoPaul KagameMadagasikariAdma International LtdIntwari z'u RwandaBahamasiCollège Saint AndréHabumuremyi Pierre DamienUturere tw’u RwandaZulfat MukarubegaIningiriMiss Simbi FaniqueBudisimeGeworugiya y’Epfo n’Ibirwa bya Sanduwice y’EpfoKing JamesKirusiyaKwakira abantu bashyaIkigisosaEswatiniUrutonde rw'amashuri mu RwandaGusiramuraAbarundiIndwara ya TirikomunasiCalvin CoolidgeBuligariya🡆 More