BENIMANA Ramadhan ni umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1992, akaba yaramamaye cyane mu mwuga akora wo gukina filime aho azwi cyane ku izina BAMENYA akina yitwa muri filime y'uruhererekane yitwa BAMENYA akinamo nk'umukinnyi w'imena.
ndetse akaba n'umukinnyi ukunzwe cyane mu Rwanda aho bigenda binagaragarira mu bihembo bitandukanye agenda ahabwa, urugero mu mwaka wa 2021 yawutangiye ahagaze neza cyane ko ari mu bakinnyi ba filime 5 bakunzwe mu Rwanda mu cyiciro cy'abagabo.
Yagaragaye muri filime nyinshi zitandukanye zakunzwe na benshi mu Rwanda harimo Nkuba, Ingurane y'ubusugi, Catherine n'izindi...
Akaba yarabaye umunyamakuru w'igitangazamakuru Flash Tv mu kiganiro cyitwaga Taxis Moto aho yagikoranaga n'ikindi cyamamare Isimbi nawe w'umukinnyi wa filime.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article BENIMANA Ramadhan, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.