Imyaka isaga 79 irashize Umwami Yuhi V Musinga atuvuyemo.
Yatangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944, aguye i Moba muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.
Musinga yatanze amaze imyaka 13 mu buhungiro yagiyemo tariki 14 Ukwakira 1931.
Ingoma ye yagize ibihe bikomeye byinshi kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zashenywe ku ngoma ye. Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.
Saa Yine n’Igice ku wa 14 Ukwakira 1931 igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Kamembe [ubu ni mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe].
Yakomeje kuba i Kamembe ameze nk’ufungishijwe ijisho. Tariki 2 Ukwakira 1933, nyina wa Musinga, Kanjogera yaguye i Kamembe.
Nyuma y’umwaduko w’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1939, Musinga n’abambari be bagaruye icyizere ko Abadage nibatsinda, bazamusubiza ku butegetsi.
Ababiligi bakimenya ibyo byifuzo bya Musinga, bamufunze inshuri ebyiri i Kamembe, mbere y’uko tariki 18 Kamena 1940 bamwohereza i Moba mu cyahoze ari Zaïre.
Mbere yo kugenda yabanje gufungirwa mu igaraje ry’abo Babiligi bikavugwa ko yashyirwaga mu cyombo kikanga kugenda bigatuma arazwa afunze kugeza yambuwe inkoni yitwazaga akabona gushyiguka.
Musinga yaje kujyanwa i Moba, ahageze afungwa n’abaturage bakekaga ko ashaka kongera kwiyimika nk’Umwami ku butaka bwabo. Yarahagumye kugeza atanze.
Ntabwo icyahitanye Musinga kizwi neza gusa amateka avuga ko umugogo we watwawe n’Ababiligi ariko kibyemeza neza.
Urugo Umwami yabayemo [Ibigabiro] ubu ni Umudugudu wamwitiriwe ndetse bimwe mu byerekana ko yahabaye biracyahari; igaraje yafungiwemo yarasenywe ariko hari umushinga wo kongera kuhubaka abahasuye bagakomeza gusangizwa ayo mateka.
Musinga yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa wari warize mu mashuri y’abazungu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Mu bigabiro bya Musinga, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.