Abanyiginya

Abanyiginya ni bumwe mu moko 18 y’Abanyarwanda, akomoka ku bakurambere babo.

ikirangabwoko bwabo kikaba umusambi.

Inkomoko

Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga nkuko byashimangiwe na Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe.”

Muganga Rutangarwamaboko

Muganga Rutangarwamaboko inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, agerageza gusobanura inkomoko y’abanyiginya, agaciro, ndetse n’akamaro kabo mu Rwanda rwo hambere.

Yagaragaje ko abanyiginya babyaraga abami bakababyarana n’ibibanda (ubwoko bwavagamo abagabekazi).

Ati “Usanga ingoma nyiginya ari na yo yahanze uru Rwanda tubona, kubera ko bo bari bari mu kintu cy’ubuyobozi.”

Akomeza avuga ko abanyiginya nta bwoko na bumwe bari bahejwemo mu gushaka abagore, kimwe n’uko bo ubwabo bishakagamo, mu rwego rwo kwagura umuryango, bakawurinda kuzima, kuko bwabaga bufashe runini ku Rwanda. Akanavuga ko ari yo nkomoko y’inyandiko zishidikanya z’abazungu cyangwa abandi bantu batazi amateka y’u Rwanda, bakavuga ko abami b’Abanyarwanda bishakagamo bakarongora bashiki babo, ibyo bise ‘incest loyale’.

Agakomeza avuga ko byavugwaga n’abadasobanukiwe imihango nyarwanda, kuko mu mihango nyarwanda habagamo icyo bita kwakira umugenzo, aho byabaga ari ukuryamana na mushiki we w’imuhana (mushiki w’umuntu batavukana mu nda imwe), byabaga bivuga umukobwa cyangwa umugore, ukomoka mu bundi bwoko basanzwe bahana abageni, ari na bo bitaga abase.

Ati “Abanyiginya ni bwo bwoko bwashoboraga kwishakamo no gushaka mu moko yose. N’umwami Musinga abamisiyoneli bajya kumuvana ku ngoma biri mu byo bagendaga bitwaza, bamurega ko aryamana na bashiki be, n’abana be, n’abandi bantu bahuje ibitsina. Ariko ntabwo byabaga ari byo, ahubwo kwabaga ari ukudasobanukirwa ya mihango y’Abanyarwanda.”

Muganga Rutangarwamaboko, avuga ko mu gitekerezo cyo mu birari bya Sabizeze hagaragaramo ko abanyiginya bari mu bwoko bw’ibimanuka, kuko ari ho haturuka abantu nka ba Kigwa, Gihanga, aho baba bashaka kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwavaga ku Mana.

Ati “cyagaragazaga ko ubuyobozi bw’u Rwanda, bwagombaga kuba buturutse ku Mana. Ni na ho ibyo bimanuka ubundi biba byerekeza, bakaba bafite ubwenge nyegera Mana, bakaba ari abantu babasha gushishoza bakarenga ibigaragara bagafata ibitagaragara, ari na yo mpamvu no mu kugirango umuntu yereze ingoma, bose bagombaga kubaza indagu nk’impano y’Imana yahaye abakurambere yitoranirije, kugirango ijye ibanyuzamo ubushake bwabo buganisha kuri rubanda, abami n’abatware, na bo bamenye uko bitwara mu bihe runaka.”

Inkomoko y'ijambo Abanyiginya

Urubuga www.wikirwanda.org, rugaragaza ko abanyiginya ari ijambo rikomoka ku rurimi rw’Urunyankore, aribyo bivuga: « abantu barambye ku bukire n’ubupfura» bishatse kuvuga abatunzi ba kera bafite uruhererekane rw’ubutunzi mu myaka amagana n’amagana, batari abakire ba vuba cyangwa se ngo babe abakire bahoranye ubukene (abakire b’inkirabuheri).

Bakaba bari abakire bo muri icyo gihe, barambye ku bukire mu bwoko buvukamo abami. Abandi bo muri ubwo bwoko badafite ubukire buhagije (Ni ukuvuga ibikomangoma bitabashije kugira ubutunzi bwinshi), bitwa ABASINDI nka Yuhi I Musindi bakomokaho.

Ibyo bikaba bishobora kwerekana ko Umusindi w’umukire yashoboraga kuba Umunyiginya, n’Umunyiginya w’umukene yashoboraga kuba Umusindi, yakongera kugira umutungo uhagije, akongera gusubira mu Bunyiginya. Ni naho havuye ubwoko bw’Abanyiginya b’Abasindi, ariko usuzumanye ubushishozi, usanga bose ari abo mu nzu imwe y’Abanyiginya kuko ari bo bari bafite ingoma y’Igihugu kandi ni nabo Umwami Yuhi I Musindi akomokamo. Uru rugero rutanzwe haruguru rukaba rugaragaza neza inkomoko nyayo y’amoko.

Rumwe mu mbuga zandika amateka rugira ruti “Ishema ry’Abasindi ni uko barimo Abanyiginya babyariraga u Rwanda abami n’ibikomangoma”.

Ibyo bigashimangirwa na none n’igitabo cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo cyitwa ‘Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’, hagaragaramo ko Abanyiginya ari izina rusange ry’abakomoka kuri Gihanga, batigeze bagira inkomoko ku yandi moko, cyane cyane abafite inkomoko kuri Kanyarwanda Gahima.

Reba

Tags:

Abanyiginya InkomokoAbanyiginya RebaAbanyiginya

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

ImpongoThéoneste BagosoraKim Il-sungIkintu cyo Kubaho (Album ya Phyno)UmunyuDiyosezi Gatolika ya Nyundo23 MataJeanne Chantal UjenezaKanadaInama y’AbaminisitiriUmurukuIgisiboSIDAAmerikaKarasira ClarisseUmugezi wa AkageraYawuruteIkidageMayanimariImyanda ibora n’itabora ikavamo Ibintu by’AgaciroKigali Convention CentreIndwara y’igisebe cy’umufunzoInyenziIcyongerezaKigaliPariki y’ Igihugu y’ IbirungaIbyivugoMisiriIgishanga cya rugeziIshyamba rya Arboretum I RuhandeUbworozi bw'IheneRapanuyiJordan IkokoIbyago byo kugira Imisemburo itaringaniyeUrutonde rwa Diyosezi Gatolika mu RwandaUmurenge wa NiboyeClaudette nsengimanaMackenzies RwandaRigoga RuthGatare Tea FactoryIbiranga umuyobozi mwizaUrubingoNdahiro II CyamatareSandrine Isheja ButeraBangaladeshiZimbabweDukuzimana Jean De DieuIndwara ya Rouget du porcIngabire Egidie BibioUrwandiko rw’AbafilipiKaminuza y'u RwandaMukankubito Gahakwa DaphroseZaninka Kabaganza LilianeLuiz Inácio Lula da SilvaLawosiInkono y'itabiButera JaneNyakangaAkarere ka GicumbiImbeho ku rugiInzoka zo mu ndaLeta ya Kongo YigengaUbuhinzi bw'ibinyomoroCécile KayirebwaImyemerere gakondo mu RwandaMutesi JollyKwikinishaIgitabo cya Rusi🡆 More