Inzoka Zo Mu Nda

Inzoka zo mu nda

Inzoka Zo Mu Nda
Asikarisi
Inzoka Zo Mu Nda
Amibe

Abana bakunze kurwara izo nzoka, bakazandura cyane cyane binyuze mu kanwa, bitewe n’imikino yabo n’isuku yabo igoranye kuyibakorera.

Izo bakunze kurwara cyane ni asikarisi, ogiziyire, amibe, teniya, n’izindi zitera guhitwa cyane nka jiyaridiyaze na tirikusi (giardias et trichuris).


Ibimenyetso

Iyo umwana adakeye mu maso (pâle), agakunda kurakara nta mpamvu, akabura ipfa ryo kurya, iyo adasinzira neza (akaryama ashikagurika) kandi agataka uburyaryate mu kibuno, ni ngombwa kwihutira kumuvuza inzoka zo mu nda.

Umwana ashobora kwiyanduza na we ubwe. Iyo yishimaguye mu kibuno, ashobora gusigarana mu nzara z’intoki ze amagi y’inzoka maze atasukurwa neza mbere yo kurya akamira ayo magi hamwe n’ibyokurya cyangwa akayamira igihe ashyira intoki ze mu kanwa.

Iyo ayo magi ageze mu mara, avamo izindi nzoka, ziyongera ku zo asanganwe. Ni ngombwa rero gusenya urwo ruziga ruhoraho (cercle vicieux).

Akenshi, izo nzoka n’amagi yazo zijya zisohokera mu kibuno, ku bana b’abakobwa zishobora no kugera ku myanya ndangagitsina y’umwana, bikamutera uburyaryate butuma yishimagura cyangwa akarwara indwara zifata mu myanya ndangagitsina y’inyuma.

Izo nzoka zishobora no gutera uburwayi bw’akanyama k’agafuka gato kaba ku iherezo ry’urura runini ari bwo apandisite ndetse bigatera n’amara kuziba akifunga (occlusions intestinales).

Inzoka Zo Mu Nda 
Amibe

Tags:

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Akarere ka BureraCollette Ngarambe mukandemezoNiyitegeka GratienIgitiIbirunga byu RwandaIntara y’u RwandaIngagi zo mu birungaYAMPANOSiriyaKizito MihigoUbuzima bw’imyororokereMutara III RudahigwaBakuKwikinishaElevenLabsINYAMBO2022 Uburusiya bwateye IkereneAbatutsiUturere tw’u RwandaIsezerano RishyaAmazi, Isuku n'isukuraRurimi rw'IkinyarwandaGrégoire KayibandaIKORANABUHANGA (ubusobanuro)Ubworozi bw'IheneUmuryango w’AbibumyeUbushyuheBibiliyaUbukwe bwa kinyarwandaIngamiyaCity Light Foursquare Gospel ChurchKing JamesAssia MutoniImboga rwatsiYoweri MuseveniShampiyona y’ icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu RwandaAmazina nyarwandaIgihunyiraMarokeUmurenge wa KimisagaraUbuyapaniIndirimbo y’igihuguTibetiUmuhatiAkarere ka KamonyiUbudageAkarere ka RubavuUmuzabibuChriss EasyAdamu na Eva.RwandaUtugariUbuvanganzoIkilatiniTonga1988Akarere ka MusanzeGwatemalaUbworozi bw'IngurubeHongo KongoYinsiUgushyingoAdil Erradi MohammedEsitoniyaKanamaBanki y'UrwegoUmutingitoRomaUbuholandiAziyaUrwibutso rwa Jenoside rwa BiseseroIgikakarubambaIndatwa n'inkesha schoolLeta Zunze Ubumwe z’Amerika🡆 More