Inzoka zo mu nda
Abana bakunze kurwara izo nzoka, bakazandura cyane cyane binyuze mu kanwa, bitewe n’imikino yabo n’isuku yabo igoranye kuyibakorera.
Izo bakunze kurwara cyane ni asikarisi, ogiziyire, amibe, teniya, n’izindi zitera guhitwa cyane nka jiyaridiyaze na tirikusi (giardias et trichuris).
Iyo umwana adakeye mu maso (pâle), agakunda kurakara nta mpamvu, akabura ipfa ryo kurya, iyo adasinzira neza (akaryama ashikagurika) kandi agataka uburyaryate mu kibuno, ni ngombwa kwihutira kumuvuza inzoka zo mu nda.
Umwana ashobora kwiyanduza na we ubwe. Iyo yishimaguye mu kibuno, ashobora gusigarana mu nzara z’intoki ze amagi y’inzoka maze atasukurwa neza mbere yo kurya akamira ayo magi hamwe n’ibyokurya cyangwa akayamira igihe ashyira intoki ze mu kanwa.
Iyo ayo magi ageze mu mara, avamo izindi nzoka, ziyongera ku zo asanganwe. Ni ngombwa rero gusenya urwo ruziga ruhoraho (cercle vicieux).
Akenshi, izo nzoka n’amagi yazo zijya zisohokera mu kibuno, ku bana b’abakobwa zishobora no kugera ku myanya ndangagitsina y’umwana, bikamutera uburyaryate butuma yishimagura cyangwa akarwara indwara zifata mu myanya ndangagitsina y’inyuma.
Izo nzoka zishobora no gutera uburwayi bw’akanyama k’agafuka gato kaba ku iherezo ry’urura runini ari bwo apandisite ndetse bigatera n’amara kuziba akifunga (occlusions intestinales).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Inzoka zo mu nda, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.