Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande

Ishyamba rya Arboretum I Ruhande ni Ishyamba rizwi cyane mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, rikaba rikikije Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Iri shyamya ryatewe mu 1934 ku gasozi ka Ruhande, rikaba rifatwa nk’urwibutso rukomeye rw’Ingoma y’Abakoloni mu gace ka Rwanda-Urundi.

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande
Ishyamba
Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande
Ishyamba rya Arboretum ry'i Ruhande mu Rwanda


Amateka

Amateka avuga ko mu mwaka w’1934 ari bwo ishyamba rya Arboretum ry’I Ruhande ryatewe n’abafurere bo mu muryango w’abashariti “Abafurere b’Urukundo” (soma “les frères de la Charité” mu rurimi rw’Igifaransa cyangwa “Brothers of Charity mu rurimi rw’Icyongereza) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba mu Rwanda. Gusa hari abandi bavuga ko iri shyamba ryatewe mbere gato ahagana mu 1933.

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande 
ArboretumForest ,200 hectares forest planted located in Uni Rwanda HuyeDistrict RwandaSouth Started by the Belgians in 1934

Mu mwaka wa 2018, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko iri ishyamba rya Arboretum rishyirwa mu mushinga w’Umwamikazi w’u Bwongereza n’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza ugamije kubungabunga amashyamba hirya no hino ku isi (Queen’s Commonwealth Canopy Projet) nk’uko byemejwe n’ Inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare muri uwo mwaka wa 2018.

Ubu,mu rwego rwo gukomeza kwita uko bikwiye kuri iri shyamba rya Arboretum, riri mu nshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) dore ko ari hamwe mu hafite umwihariko wo gukorerwa ubushakashatsi mu bijyanye n’amashyamba. Mbere y’uko iri shyamba rigirwa ahantu hakomye (protected area mu rurimi rw’Icyongereza), buri wese yabaga yemerewe kurijyamo nta nkomyi (Open access resources mu rurimi rw’Icyongereza). Minisiteri ifite ibidukikije mu nshingano, na yo yahawe Arboretum ngo iyicunge.

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande 



Amerekezo n’ingano

Ishyamba rya Arboretum riherereye mu Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Butare, mu Mudugudu wa Mamba; rikaba riteye ku gasozi ka Ruhande. Rikikije Icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu ni Kaminuza y’u Rwanda “UR” Ishami rya Huye).

Iri shyamba ringana na hegitari maganabiri (200 ha) riri ku butumburuke bwa metero zigera ku gihumbi na magana arindwi (1,700 m).  

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande 


Ibigize iri shyamba

Arboretum y’I Ruhande igizwe n’ibiti 320,000 aho 454 bifite aho inyamaswa ziba. Usibye ibiti by’ingeri zitandukanye, ishyamba rya Arboretuma rizwiho kuba ririmo inyamaswa z’ubwoko bunyuranye nk’inzoka, inkende, imparage, inyoni, ingugunnyi n’utundi dukoko twinshi.

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande 
Mu ishyamba rya Arboretum ry'i Ruhande uhasanga amoko menshi y'inyamaswa nk'inkende



Akamaro

Iri shyamba rifitiye akamaro gakomeye abarituriye kuko rizana umwuka mwiza, bamwe baritashyamo inkwi zo gutekesha.

Mu rwego rw’uburezi, iri shyamba rikorerwamo ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’amashyamba dore ko muri pepiniyeri y’aho ari ho higirwa ibijyanye n’amashyamba yose cyangwa ibiti biba bigomba guterwa hirya no hino mu Gihugu. Iri shyamba kandi rifasha abanyeshuri kwiga neza cyane cyane abifuza kwigira ahantu hatuje.

Mu myidagaduro, iri shyamba rifasha abantu gukora siporo cyane cyane iyo kwiruka. Nta wakwirengagiza kandi uruhare iri shyamba rifitiye urusobe rw’ibinyabuzima kuko ari icumbi rikomeye ry’inyamaswa zitandukanye.

Muri Arboretum kandi ni ahantu hari amahumbezi ku buryo hafasha abifuza kuhatemberera mu rwego rw’ubukerarugendo no kwinezeza.


Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande 
Muri Arboretum y'i Ruhande, ni mu ishyamba rishobora kwifashishwa no mu bukerarugendo


Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ku wa 21 Mata mu ishyamba rya Arboretum kimwe no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda habereye Jenoside y'indengakamere. Icyo gihe,  Kaminuza yari izengurutswe na bariyeri zikomeye: Imwe yari ahitwa kwa Sebukangaga ku irembo rinini, indi yari ku Mukoni. Abatutsi benshi biciwe muri Kaminuza, mu ishyamba rya Arborethum no ku mabariyeri yavuzwe haruguru. Hiciwe bamwe mu banyeshuri, abarimu bahigishaga, abakozi ba Kaminuza b’abatutsi n’abandi batutsi bahahungiye. Hakozwe umukwabu wihariye wo guhiga Abatutsi bihishe mu ishyamba rya Arborethum aho bakoze umurongo bagenda ikirenge ku kindi ari benshi cyane bararirangiza abihishemo barabavumbura barabica.


Isoko y’ibiri muri iyi nyandiko

Reba kandi

Tags:

Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande AmatekaIshyamba Rya Arboretum I Ruhande Amerekezo n’inganoIshyamba Rya Arboretum I Ruhande Ibigize iri shyambaIshyamba Rya Arboretum I Ruhande AkamaroIshyamba Rya Arboretum I Ruhande Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Ishyamba Rya Arboretum I Ruhande Isoko y’ibiri muri iyi nyandikoIshyamba Rya Arboretum I Ruhande Reba kandiIshyamba Rya Arboretum I RuhandeAkarere ka HuyeIntara y'amajyepfoKaminuza y'u RwandaRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

MisiriLeta ya Kongo YigengaImyanda ibora n’itabora ikavamo Ibintu by’AgaciroNshuti Muheto DivineAziyaABAMI BATEGETSE U RWANDAItorero ADEPRIgitamiliIntwari z'u RwandaInyoni zo mu RwandaKumenyeshaUbwishingizi bw’Amatungo mu RwandaKwakira abantu bashyaIbinyabuzima n'inyamaswa byo mu RwandaUbushakashatsi ku BimeraUmuganuraUbuzima bw’imyororokereKayitesi Zainabo SylvieKu wa KabiriNyirabarasanyaChristian University of RwandaBujumburaPaul RusesabaginaFaustin NtezilyayoPariki y’Igihugu y’IbirungaIcyongerezaUmucyayicyayiMontenegoroIndonesiyaMackenzies RwandaInyoniSenegaliUmushinga w’IkimoteriJeanne Chantal UjenezaOluwatobi AjayiIgitabo cyo KuvaUmumuriUbutaliyaniUburenganzira bw'umugoreInjangweAmazina nyarwandaKwikinishaIsiAmasakaIgitabo cya LukaVincent BirutaIshyaka FPR-InkotanyiKamaliza(Mutamuliza Annonciata)UbunyobwaUbuzima bw'IngurubeUbuhinzi bw'imyumbatiIbiryo bya KinyarwandaKigeli IV RwabugiriUmupira w’amaguruUrwibutso rwa Jenoside rwa MurambiMukankuranga Marie JeanneInyanyaUmubumbe wa MarsBruce MelodieMakadamiyaAlain MukuralindaMarakujaAbaperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaUmwami FayçalIngagiTuyizere Papi CleverTangawizeAkarere ka BugeseraMutagatifu Kitsi na Nevisi🡆 More