Barbara Umuhoza ni Pasiteri mu Rwanda , umuhuza wa magambo , akora muri domene zitandukanye ari umusemuzi mu ndimi zitandukanye, Umunyamakuru kandi akaba umushyushyarugamba (MC).
Ni nyiri Éclat Communications Ltd, isosiyete itanga serivisi mubusemuzi, gutunganya ibintu no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Umuhoza kandi ni umwe mu bashinze umuryango wa Lucia's Scashed Candles, isosiyete IKORA buji ihumura ikorerwa mu Rwanda kandi ikwirakwizwa mu gihugu . Umuhoza ni umunyamuryango wa Rwanda Leaders Fellowship yakira gahunda zo gutanga inama ku rubyiruko mu Rwanda. Yakiriye iserukiramuco rya sinema rya gikirisitu ryo mu Rwanda 2018 , maze ayobora ubwo barangizaga icyiciro cya 2019 mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukungu bw’umugore (IEEW). Yagizwe moderator muri Alliance for Financial inclusion's 2019 Global Policy Forum . Muri 2020, yitabiriye inama y’amahoro binyuze mu bucuruzi iyobowe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukungu bw’umugore aho yagejeje ibitekerezo bye ku nshingano z’ubushumba n’uburyo byagize ingaruka ku cyorezo cya COVID-19 . Umuhoza asangira ibitekerezo bye abinyujije kuri podcasts yakirwa kuri IHeartRadio . Umuhoza kandi yashinze Barbara Show kuri YouTube hamwe na videwo mu Kinyarwanda hamwe na rimwe na rimwe mu Cyongereza. Yasemuriye uwari igikomangoma cy'Ubwongereza Prince Charles (King Charles) muri Chogm 2022.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Barbara Umuhoza, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.