.
Ihene (izina ry’ubumenyi mu kilatini Capra aegagrus hircus) ni itungo.
Dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene.
Aha bavuga ko ihene ishobora kurisha ibyatsi byinshi bitandukanye mu gihe kimwe. Uko kurisha mu rwuri ihene irisha ibyatsi bitandukanye, bityo zikaba ishobora no kurya imwe mu mirama y’ibiti yatakaye ku butaka bikaza kuzita mu mahurunguru. Izo mbuto zaciye mu nda y’ihene zihakura ubushobozi bwo guhita zimera mu butaka zihuye nabwo.
Mu gihe biriwe n’amatungo cyane cyane bikiri bito ntibiba bigisakaje utubuto twabyo, dutuma bihora bizamuka mu murima mbere y’uko icyo gihingwa kizamuka. Aha basanga ihene ari ingenzi mu kugabanya ibyo byatsi, kandi ahanini usanga zo zibishobora kurusha andi matungo akenshi.
Ubworozi bw’ihene bugamije cyane cyane kongera umusaruro w’inyama. Mu mwaka wa 2003 niho hatangijwe igikorwa cyo kuzana mu Rwanda amasekurume y’ihene z’ubwoko bwa Boer, zivuye mu gihugu cy’Afurika y’epfo, hagamijwe kuvugurura ubwoko bw’ihene busanzwe bw’inyarwanda. Ubu tukaba tumaze kugeza mu Rwanda amasekurume 697. Ifoto iri kuri page ikurikira irerekana ubwo bwoko n’amasekurume yamaze kugera mu Rwanda hagati ya 2003 na 2008.
Ahantu/Igihugu | Total Animaux (millions) | Amata y'ihene (MT) | Inyama y’ihene (million MT) |
---|---|---|---|
Isi | ----- | 15.2 | 4.8 |
Afurika | 294.5 | 3.2 | 1.1 |
Nijeriya | 53.8 | N/A | 0.26 |
Sudani | 43.1 | 1.47 | 0.19 |
Aziya | 511.3 | 8.89 | 3.4 |
Afuganisitani | 6.38 | 0.11 | 0.04 |
Ubuhinde | 125.7 | 4.0 | 0.48 |
Bangaladeshi | 56.4 | 2.16 | 0.21 |
Ubushinwa | 149.37 | 0.26 | 1.83 |
Arabiya Sawudite | 2.2 | 0.076 | 0.024 |
Amerika | 37.3 | 0.54 | 0.15 |
Megizike | 8.8 | 0.16 | 0.04 |
L. Z. U. z’Amerika | 3.1 | N/A | 0.022 |
Europe | 17.86 | 2.59 | 0.012 |
Ubwongereza | 0.09 | N/A | N/A |
Ubufaransa | 1.2 | 0.58 | 0.007 |
Oseyaniya | 3.42 | 0.0004 | 0.018 |
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ihene, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.