Tuyishime Joshua yari umugabo w'umunyarwanda wari waramamaye cyane mujyana ya hiphop aho yari yarigaruriye imitima yabatari bake mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mubihangano yakoraga.uyu mugabo yatangiye kwamamara muri 2008 aho yasukaga hanze ibihangano bye byuzuye ubuhanga bwishi aho yasohoye indirimbo zatumye amenyekana cyane nka Ndacyariho, Umupfumu uzwi, Rusumbanzika ndetse nizindi nyishi.
Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988 akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2021 Nzeri aguye mu bitaro bya Muhima.
Jay Polly yavukiye I Gikondo mumujyi wa Kigali ( ahazwi nka kicukiro centre )nubwo haraba vugako yavukiye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru. Uyu mugabo yavukaga mumuryango w'abana batatu aho we yavukaga ari uwa kabiri kubabyeyi bombi aribo Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne.
Tuyishime Joshua yize amashuri y'incuke mukigo cy'a Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E. S. K giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Jay Polly, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.