Munyurangabo ni filime nyarwanda yasohotse muri 2007 iyobowe na Lee Isaac Chung .
Yafatiwe amashusho yose mu Rwanda hamwe n'abakinnyi b'abanyarwanda, niyo filime yambere yerekana inkuru mu rurimi rw' iKinyarwanda. Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes 2007 ku ya 24 Gicurasi, kandi yegukana igihembo muri AFI Fest 2007. Umunyamerika Roger Ebert impuguke muri filimi yayise filimi y'igitangaza ."
Nk 'uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza ngo mbere yo gukora iyi filimi, umugore wa Lee Isaac Chung, Valerie yari yakoze urugendo mu Rwanda nk'umukorerabushake wo gukorana n’abagizweho n'ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Chung yari yamuherekeje mu Rwanda yatekereje gukinira filimi muri Kigali muri 2006. Chung ahita aboneraho akanya ko kwerekana ukuri kubijyanye nuko u Rwanda rwari rumeze akoresheje abanyeshuri yari amaze iminsi yigisha gukina filimi. Chung yanditse filimi ku mpapuro icyenda abifashijwemo n'inshuti (gusa nyuma yaje gushaka abandi banditsi bamufasha kunoza neza inkuru harimo Samuel Gray Anderson. Chung yafashe amashusho ya Munyurangabo mu minsi 11, akorana n'itsinda ry'abakinnyi babanyarwanda.
Lee Isaac Chung yakomeje gufasha abo bakinanye kuburyo ubu bakora amafilimi yo mu Rwanda bikabagirira akamaro abinyujije muri Almond Tree Rwanda.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Munyurangabo Filimi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.