Amata Giramata

Amata Inès Giramata (yavutse 29 Mutarama 1996), ni umusizi w'umunyarwanda, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu cyane cyane umutegarugori.

Niwe washinze kandi akaba n'umuyobozi mukuru wa Sistah Circle, "umuryango ugizwe n’abagore uharanira icyateza imbere umwali w'umwirabura.

Amavu n'amavuko

Giramata yavukiye mu Rwanda ku ya 29 Mutarama 1996. Niwe mfura mu muryango. Yize mu ishuri rya La Colombiere mu mashuri abanza. Nyuma yimukiye muri Uganda, yinjira mu ishuri rya St. Mary's College Kitende,, mu Karere ka Wakiso . Yarangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, i Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda, muri Gicurasi 2013. nyuma y'uwo mwaka, yinjiye muri kaminuza ya DePauw, muri leta ya Indiana yo muri Amerika. Muri 2017, yarangije muri kaminuza ya DePauw afite impamyabumenyi y’ubuhanzi mu iterambere ry’ubukungu na politiki, uburinganire,n’ubushakashatsi bw’imyororokere. Kuva muri Kanama 2019, Giramata akurikirana impamyabumenyi ihanitse mu Buringanire n'Ubushakashatsi bw'Abagore muri kaminuza ya Arizona muri Amerika.

Umwuga

Nubwo yari akiri muto, Giramata yibonye mu ruhame kuva mu 2014, afite imyaka 18 ubwo yakoraga igitaramo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Washington DC, muri Amerika ndetse no ku munsi wa 20 wo kwibohora kuri Amahoro Stade, i Kigali, mu Rwanda, muri 2014. Yakinnye kandi ku munsi w’u Rwanda (Rwanda Day)2015 muri Atlanta, Jeworujiya muri Amerika. Ku ya 4 Nyakanga 2019, niwe wabaye uwambere mu kuvuga ijambo mu birori byo kwizihiza umunsi wa 25 wo kwibohora kuri Stade Amahoro, i Kigali.

Amashakiro

Tags:

Rwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Kalimpinya QueenIbitaro bya Kaminuza by’i KigaliIbiranga umuyobozi mwizaAkamaro k'imizabibuAbubakar Sadiq Mohammed FalaluUmurerwa EvelyneCollège du Christ-Roi de NyanzaAkarere ka BureraMoritaniyaNikaragwaBujumburaIngoma1988Urutonde rw'amashuri mu RwandaIsrael MbonyiUbworozi bw’inkokoBagiteriKolombiyaKatariSaluvadoroSeptimius AwardsAMATEKA Y ' AMAZINA Y'IBIYAGA INZUZI N'AHANTUAndoraIbihumyo by'aganodermaAmateka y'i Rutare muri GicumbiIkinyafurikansiInzoka zo mu ndaZambiyaUbuzima bw’imyororokereAluminiyumuIgiswahiliRepubulika Iharanira Demokarasi ya KongoIngamiyaAziyaSiriyaAlbert MurasiraIsiYuhi IV GahindiroOsitiriyaLativiyaBakuUbugariClaudette nsengimanaYinsiUrumogiUmuzikiYemeniAfurika y’EpfoKanseriAloys BigirumwamiIndwara ya TrichomonasRomaniyaAkarere ka NyaruguruJan-Willem Breure2022 Uburusiya bwateye IkereneBeneInyamaswaNijeriyaUbutakaIgihunyiraTayiwaniCollette Ngarambe mukandemezoUbuhinzi bw'inyanyaAntoine KambandaIgitiUmurenge wa KimisagaraOsitaraliya🡆 More