Rutayisire Antoine wavutse 1958, ni Umushumba Mukuru wa paruwasi ya Remera mu itorero ry'Angilikani mu Rwanda, wamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z'iyobokamana mu Rwanda, Ni umugabo watangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa, Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwalimu umwanya we awuharira kwigisha ijambo ry'Imana, yahise ajya kuyobora umuryango w'ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w'abanyeshuri ba kaminuza, akaba ariwe wabaye umunyamabanga mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoboye umuryango w'ivugabutumwa wa (AEE) mu 2008 ayobora paruwasi ya Biryogo mu itorero ry'Angilikani mu Rwanda, ahava ajya kuyobora paruwasi ya Remera ariyo arimo kugeza ubu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Antoine Rutayisire, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.