Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu cyangwa Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu , Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu , Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu , Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu , Itangazo Ryamamaza Hose Agaciro k’Umuntu (UDHR mu magambo ahinnye y’icyongereza; izina mu cyongereza : Universal Declaration of Human Rights )
Taliki ya cumi y’ukwa desembri mu mwaka wa 1948, niwo munsi Ikoraniro rusange rya Umuryango w’Abibumye (ONU) ryemeje likanamenyesha Itangazo ryo kwamamaza hose ibyerekeye agaciro ka Muntu. Ikoraniro rusange ryasabye ibihugu byose bili muli l'ONU gukora uko bishoboye kugira ngo iryo Tangazo lizatangirwe ku mugaragaro, ryamamare hose kandi lisobanurwe, cyane cyane mu mashuli, ali amato ali ayisumbuye, mu bihugu byose, ibyigenga n'ibigitegekwa.
Ikoraniro rusange lilibutsa ko:
Ingingo ya 1 : Abantu bose bavuka aliko bakwiye agaciro no kwubahwa kimwe. Bose bavukana ubwenge n’umutima, bagomba kugilirana kivandimwe.
Ingingo ya 2 : Umuntu wese akwiye kwemererwa kwafite agaciro n’uburenganzira bwose bwahamijwe muli ili Tangazo. Nta muntu uzongera gucishwa ku wundi ku mpamvu gusa z’ubwoko, ibara ry’umubili, idini yemera cyanga se ibitekerezo afite muli politique no mu zindi ngingo, ntawe uzazira igihugu akomokamo, ubworo amavuka cyanga se indi mimerere yindi.
Kandi nta muntu uruta undi, ngo kuko baba bakomoka mu bihugu batareshya. Ali abaturage b’ibihugu byigenga cyanga se bigitwarwa, bikiyoborwa n’ibindi, bose ni abantu kimwe.
Ingingo ya 3 : Umuntu wese agomba kubaho, gushyira akizana no kutarengana.
Ingingo ya 4 : Nta muntu ukwiye guhinduka imbohe cyanga umuja. Kugira abantu abaja cyanga se kubacururuza biraciwe rwose.
Ingingo ya 5 : Nta muntu ugomba kugilirwa urugomo, kuzira agashinyaguro, kwicwa urupfu rubi.
n’izindi
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.