Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye Ku Muco mu cyongereza(Rwanda Cultural Health Center), Ni ikigo cyo mu Rwanda gikora ibikorwa by'ubuvuzi gakondo bushingiye ku muco cyashinzwe na RUTANGARWAMABOKO mu mwaka wa 2011 giherereye mu karere ka Gasabo.
Rutangarwamaboko avuga ko iki kigo cyashinzwe nk'umusaruro wavuye mu bushakashatsi yakoze ubwo yigaga muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubushakashatsi yakoze kuri "Kirazira z'umuco Nyarwanda."
Mu kwerekana ibijyanye n'imibereho y'Abanyarwanda mu Rwanda rwa kera hibandwa cyane ku mihango n'imigenzo mikuru yakorwaga muri icyo gihe uhereye ku kuraguza, kubandwa no guterekera ndetse n'umuhigo; Bimurikwa n'itorero ryashinzwe n'iki kigo ryitwa Ababeramuco kandi abarigize nibo bigisha umuziki gakondo n'ibicurangisho byose bya Kinyarwanda bigizwemo uruhare na Mushabizi.
Iki kigo Nyarwanda cy'ubuvuzi bushingiye ku muco cyashinzwe hagamijwe gutoza abanyarwanda kubaho mu buryo bushingiye ku muco Nyarwanda.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye Ku Muco, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.