Igitunguru Cy'umweru

Igitunguru cy'umweru ni ngombwa gukoresha igitunguru cya onyo kugira ngo cyongere mu maraso umunyu ngugu wa potasiyumu na sodiyumu, Icyo gitunguru gifasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kikarwanya n’iminkanyari mu gahanga kimwe n’ibindi byose bisharira, kikarwanya uburwayi butera kubyimbagana kandi kikarwanya imyuka myinshi yo mu nda, n’indwara itera amazi menshi yuzura inda bikomotse ku kubyimbagana kw’inyama zo mu nda nk’umwijima (ascite).

Icyo gitunguru ni ingenzi mu kubafite amaraso akennye, gikoresha neza akanyama ka prostate, kamwe mu dushinzwe kugenzura no gutunganya iby’imyororokere y’umugabo, gikoresha neza inyama z’urwungano rwose rw’inkari kandi kigatuma umuntu yihagarika neza. Muri rusange ni ugukoresha igitunguru 1 cyangwa 2 ku munsi.

Igitunguru Cy'umweru
Igutunguru cy'umweru
Igitunguru Cy'umweru
Igitunguru

Akamaro :

  • ikize kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, ubutare, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.
  • ivura indwara nyinshi, ituma umuntu yihagarika neza, ivura indwara ziterwa no kubura vitamini C (scorbut), inzoka zo mu nda, rubagimpande, kandi yoroshya uruhu ntirukanyarare.
  • isubiza ubuyanja mu mubiri,
  • Icubya indwara zo mu bihaha,
  • Yongerera imbaraga inyama zishinzwe kunoza ibyokurya n’impyiko,
  • irwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye.
Igitunguru Cy'umweru
Ibitunguru

ku bagabo cyongera imbaraga kandi igakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate).

  • ikomeza amaso akorana imbaraga nke n’ubwonko,
  • Isohora inzoka zo mu nda kandi irwanya indwara yo kubura ibitotsi.
  • Kuyirya ari mbisi cyangwa umutobe wayo bayivanze n’ubuki, bikiza indwara nyinshi zo mu muhogo, izo mu yindi myanya y’ubuhumekero,
  • iz’igifu,
  • zo mu mara,
  • iz’impyiko
  • izo mu bwonko,
  • iz’amagufwa
  • ndetse n’uruhu,
  • izo mu mazuru,
  • iz’uduheha tw’umwuka mu bihaha,
  • ku ndwara ya diphtérie

Ni ukuyikoresha hamwe n’indimu, ni umuti wa asima, amarira ahora yizana (pleurésie), igituntu cyo mu bihaha (tuberculose pulmonaire ou phtisie), ururenda rwinshi mu myanya y’imyorohera, ni ukuvuga nko mu mazuru (mucosités), uburibwe bwo mu gifu n’ubwo mu nda, kwituma impatwe, ububyimbe bwatewe n’amazi asa na serumu yo mu maraso yirundanyirije mu bice runaka by’umubiri bushobora gufatira mu birenge bitewe n’uburwayi bw’umutima, umwijima cyangwa impyiko n’ibindi (hydropisie), uwo muti urwanya amashyira yo mu bisebe cyangwa mu bibyimba n’ahandi (suppurations), ugakiza ibisebe byo mu gifu, ibisebe bisanzwe n’ububyimbagane ubwo ari bwo bwose.

  • Igitunguru gitetse ndetse n’umutobe wacyo ni imiti y’agatangaza y’impyiko, no mu burwayi bwose bwo mu myanya y’ubuhumekero.
  • Ku gifu, umwijima n’amara, nta muti wabona usumba umutobe w’igitunguru, uvanze n’uw’itunda rya pomme n’indimu.
  • Iyo umuntu arwaye rubagimpande awukoresha akuba ahamubabaza (cyane cyane igitunguru gisa n’irosa : ibara ry’umutuku ujya kuvanga n’umuhondo).
  • Ibitonyanga byayo mu mazuru bikiza kandi ibicurane na grippe (gisore).
  • Iyo uwo mutobe uvanze n’utuzi n’ubuki, ukora ibitangaza mu gukiza inkorora.
  • Ibitonyanga bike by’amazi ya onyo itetse bigashyirwa mu ipamba ukayinjiza mu matwi birwanya uburibwe ku muntu urwaye umuhaha.
  • Niba ari uburibwe bwo mu matwi gusa, watonyangiriza ayo mazi ya onyo itetse mu gutwi.
  • Utuyiko dutatu cyangwa tune duto, kudufata ku manywa, ni urukingo rw’indwara y’igicuri.
  • Iyo onv vyo isizwe ku kibyimba gishya vuba.
  • Iyo bayikase neza igahambirirwa mu irugu, ivura imyuna.

Amashakiro

Tags:

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Amerika ya RuguruUrutare rwa NdabaSawo Tome na PurensipeBahavu Usanase JeannetteImirenge y’u RwandaUrutare rwa KamegeriIkirenge cya RuganzuKaminuza nkuru y’u RwandaBanki NCBA RwandaBaza ikibazoAkamaro k'IbikoroHope HavenImboga rwatsiRuganzu II NdoliIkarotiIbyivugoShopping Malls in KigaliUmurenge wa NyarugengePapuwa Nuveli GineyaInkoko Zitera AmagiImigani migufi y’IkinyarwandaSilovakiyaOnana Essomba Willy LéandreAkagari k’AmahoroUrwibutso rwa jenocide rwa NyamataUmwakaKivumbi KingGahunda yogukumira Abantu KwiyahuraPerefegitura ya ButareUmunsi wababyeyiAmavuta y'inkaUmugandaIkoranabuhanga ku icyangobwa cy’ubutakaUburyo Urukwavu RubangurirwaIkigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubucuruzi n’Amajyambere ArambyeINCAMARENGA ZISOBANUYEUmujyi wa KamparaIntoboSingaporeImigani migufiEsipanyeUwitonze ClementineDorcas na VestineAkarere ka KicukiroAbadiventisti b'Umunsi wa KarindwiUrutoryiAmoko y'IheneUburwayi bw'igifuIcyarabuAmavuta ya ElayoUmutoni Kazimbaya ShakillaMukankuranga Marie JeannePariki ya NyungweLeta Zunze Ubumwe z’AmerikaKazakisitaniAkabambanoGutebutsaKiriziya Gatorika mu RwandaIsoko ry’Imari n’ImigabaneMazimpaka HortenseTito RutaremaraUburoNepaliKitabi tea factoryDiyosezi Gatolika ya ByumbaIngomaUbuvanganzo🡆 More