Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite imisozi migufi ariko ihererekanye ku buryo bunogeye ijisho, iri mu bihongerera ubwiza nyaburanga, iyo uri kuri iyi misozi nibwo unabona uruhererekane rw’ibiyaga benshi baba barabwiwe cyangwa barasomye mu bitabo.
Pariki y’Akagera ifite imisozi n’ udusozi byinshi bigaragarira ijisho yewe utwinshi muri two biragoye no kumenya amazina yatwo gusa hari amazina azwi nka: Mutumba, Ibere ry’Inkumi cyangwa Ibere rya Nyamatete, Gihinga, Kageyo, Nyagakonji, Rwisirabo, n’utundi.
Iyo uhari uba ureba Tanzaniya, ndetse n’icyerekezo cya Uganda. Ni mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.
Iyo uri hano usanganizwa urugwiro, ni na ho hari ibiro bikuru bya pariki, ndetse na hoteli Akagera Game Lodge. Uba witegeye ibiyaga bya Birengero, Shakani n’Ihema ndetse ureba Tanzania.
Uhagaze aha hantu uba witegeye neza ikibaba bya Kilala na Muhana, uba ureba ahitwa Nyamatete ndetse n’uruhererekane rw’imisozi ya Mutumba. Ni mu karere ka Nyagatare. Iyo uri hano, uba ureba ikirere giherereyemo icumbi rya Magashi (Magashi Lodge) n’icumbi rya Karenge (Karenge Bush Camp).
Habarizwa Rhino Lodge n’Ihema View Camp, ni mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza. Iyo ugeze aha hantu uba ureba ubwiza bwa Pariki y’Akagera nk’ikiyaga cy’Ihema, na Tanzania.
Iyo uhari uba ureba Tanzania hafi yawe. Ni mu Murenge wa Mwiri, Akarere ka Kayonza.
Iyo misozi yose ndetse n’indi itavuzwe ibitse amateka anyuranye y’ubukerarugendo no kubungabunga Pariki y’Akagera (the cradle of tourism and conservation of Akagera national park).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Udusozi wasanga muri Pariki y'Akagera, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.