ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019 bukaba bugizwe n’ibice 15 bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe cya Jenoside cyangwa nyuma yayo.busitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000.
Buri gice gifite ibisobanuro mu rugendo rwo kwibuka, aho ibiti, indabo, inzira z’amazi hamwe n’imyobo bisobanura ibice bitandukanye byagiye byicirwamo cyangwa bikajugunywamo inzirakarengane.
Hari kandi umwobo ufunguye werekana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu b’inzirakarengane bajungunywemo bagakurwamo bamwe ari bazima abandi bapfuye. Muri ubu buzitani kandi hari inzira ifite ibisobanuro by’uko hariho inzira yo gusohoka udasubiye inyuma ndetse n’umugambi wateguwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ubusitani bwa Nyanza, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.