Kizito Mihigo wavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nyakanga 1981 − 17 Gashyantare 2020 i Kigali, ni umuhanzi, umucuranzi n'umuririmbyi w'umunyarwanda.
Kizito Mihigo yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika.
Afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gatolika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu binyamakuru bitandukanye, Kizito Mihigo yakunze kuvuga ko gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.
Amaze kugira imyaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere muri Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.
Mu mwaka wa 2001 yagize uruhare mu ishyirwa mu manota ry'indirimbo yubahiriza igihugu.
Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa
Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.
Kizito Mihigo afite indirimbo zigera kuri 400 ziganjemo izo mu Kiriziya gatorika. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa bw'Amahoro n'Ubwiyunge muri sosiyete cyane cyane mu Banyarwanda.
Izagiye zimenyekana ni nka:
Mu mwaka wa 2010, Kizito Mihigo yashinze Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (Kizito Mihigo Peace Foundation) - KMP - iharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu.
Iyi fondation yashinzwe hagamijwe ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge ikoresheje ubuhanzi, muri za gereza, no mu mashuri . KMP kandi yakoraga ibyitwa Ikiganiro mpuzamadini cyahuzaga abanyamadini batandukanye kuri Radiyo na Televiziyo by'igihugu mu isaha imwe mu cyumweru yahariwe y'ikiganiro kitwa Umusanzu w'Umuhanzi cyategurwaga na Fondation KMP. .
Muri Kanama 2011, Kizito Mihigo yahawe n'umufasha wa Perezida wa Repuburika, Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyagenewe urubyiruko rw'indashyikirwa (CYRWA award).
Muri Mata 2013, Kizito na Fondation ye bahawe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyiborere (RGB), igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda 8 000 000 (Miliyoni Umunani), nk'umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa bishyigikira imiyobore myiza
Kizito Mihigo ni ingaragu, kandi nta mwana afite. Ni umukirisitu gatorika, n'umukunzi wa Karate na Sinema. .
Kuva mu mwaka wa 2009, yagiye yandikwa n'ibinyamakuru by'imyidagaduro byo mu Rwanda, nk'umwe mu basore bakurura abakobwa benshi mu gihugu. Muri 2012 yavuzweho urukundo rw'ibanga hamwe n'umuririmbyikazi Miss Jojo, ariko babajijwe n'itangazamakuru, bose barabihakana .
Tariki ya 15 Mata 2014, Polisi y'igihugu yerekanye uyu muhanzi ivuga ko yamufatiye mu byaha byo kugambanira ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Imbere y'itangazamakuru, Kizito Mihigo yarabyemeye abisabira imbabazi.
Kuvuga ko Kizito Mihigo yafashwe byatangajwe amaze iminsi irenga icyumweru aburiwe irengero . N'ubwo polisi y'u Rwanda yari yabanje kuvuga ko itazi aho uyu muhanzi yari ari mu cyumweru cyabanjirije iyerekanwa rye, urubuga WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga ya za Leta zitandukanye zo ku isi rwavuze ko Kizito Mihigo yari yafashwe tariki ya 4 Mata, ni ukuvuga iminsi icumi mbere y'uko polisi imwerekana..
Gufatwa kwa Kizito Mihigo kandi, byabaye amaze gusohora indirimbo yitwa Igisobanuro cy'urupfu. Iyi ndirimbo ntiyashimishije abategetsi b'u Rwanda kuko yahise ibuzwa gucurangwa igisohoka ndetse ikurwa no kuri Internet. Mu nkuru zijyanye n'ifatwa rya Mihigo ndetse n'urubanza rwe, ibinyamakuru mpuzamahanga nka BBC, televiziyo Al Jazeera, televiziyo France 24, Radio France Internationale na Radio France Inter, byagarutse kenshi kuri iyo ndirimbo, bigaragaza ko uyu muhanzi ashobora kuba yarazize amwe mu magambo ayigize. Muri iyi ndirimbo ifite iminota isaga icumi, harimo amagambo nka: " Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside [...] Nta rupfu rwiza rubaho, rwaba Jenoside cyangwa Intambara, uwishwe n'abihorera, uwazize impanuka cyangwa uwazize indwara, abo bavandimwe bose ndabasabira... 'Ndi umunyarwanda' ijye ibanzirizwa na 'Ndi umuntu..." .
Nyuma y'ifatwa ry'uyu muhanzi wari uzwi nk'inshuti ikomeye y'ubutegetsi bw'u Rwanda n'umutoni wa Perezida Paul Kagame , havuzwe byinshi mu itangazamakuru, abantu ku giti cyabo babivuga kwinshi, imiryango mpuzamahanga n'ibihugu bimwe na bimwe bigira icyo bitangaza. Umunyamakuru w'umubirigi Colette Braeckman yanditse ko Kizito Mihigo yafashijwe na Perezida Paul Kagame kwiga ibijyanye na Muzika mu Burayi, avuga ko azi Kizito Mihigo ku giti cye, kandi ko atiyumvisha uburyo yakora ibyo ashinjwa,.Musenyeri Joseph André Léonard umushumba wa Arikidiyosezi ya Buruseri nawe yavuze ko yatunguwe cyane no kuba Kizito Mihigo yarafashwe nk'umugizi wa nabi. Ati: "Bibeshye ku muntu, jyewe sinshobora kubona muri Kizito Mihigo umuntu wagirira nabi igihugu.
Ikinyamakuru "The Huffington Post" cyo cyatangaje ko abenshi mu bakurikirana ifatwa n'urubanza by'uyu muhanzi, bavuga ko Kizito Mihigo yategetswe kwemera ibyaha ashinjwa no kubisabira imbabazi kugira ngo abe yarekurwa. Icyo kinyamakuru kikavuga ko n'ubwo yabyubahirije, ntacyo byamumariye kuko atarekuwe nk'uko yari abyiteze..
Nyuma y'ifatwa rya Kizito Mihigo n'abo bareganwa, imiryango mpuzamahanga itandukanye nka Fédération Internationale des Ligues des Droits de l'Homme - FIDH, Reporters Sans Frontières, Amnesty Internationale na Human Rights Watch yanenze imyitwarire y'inzego z'umutekano z'u Rwanda zabanje guhisha abakekwa, mbere yo kuberekana. FIDH yavuze ko idasobanukiwe neza ifatwa rya Kizito Mihigo mu migambi yo guhungabanya umutekano kandi azwi nk'umuntu uharanira amahoro.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza, byavuze ko bihangayikishijwe n'ifatwa ry'uyu muhanzi n'abo bareganwa. Amerika yasabye Leta y'u Rwanda kugenera Kizito Mihigo na bagenzi be urubanza rw'intabera, kandi mu Rwanda hakubahirizwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru .
Tariki ya 6 Ugushyingo 2014, nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, nibwo urubanza rwa Mihigo rwatangiye. Kizito Mihigo yongeye kwemera ibyaha byose ashinjwa, avuga ko abyicuza kandi abisabira imbabazi.. Abareganwa na Kizito Mihigo, bose (uko ari batatu) baburanye bahakana ibyo baregwa, ndetse bakavuga ko bakorewe iyicarubozo.
Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Kizito Mihigo igihano cyo gufungwa burundu.
Tariki ya 27 Gashyantare 2015, urukiko rukuru rwa Kigali rwakatiye uyu muhanzi igihano cy'imyaka icumi y'igifungo. Rwamuhamije ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, ariko rumukuraho icyaha cy'iterabwoba.
Tariki ya 14 Nzeri 2018, nyuma yo kureka ikirego cy'ubujurire yari yaratanze mu rukiko rw'ikirenga, umuhanzi Kizito Mihigo yahawe imbabazi na Perezida wa Repuburika Paul Kagame. Mihigo yasohotse muri gereza ari kumwe na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki nawe wari umaze imyaka 8 mu buroko.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Kizito Mihigo, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.