Collège Christ-Roi de Nyanza ni ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'amajyepfo y'u Rwanda.
Collège Christ-Roi de Nyanza yatangiye mu 1956 kugitekerezo cy'umwami Mutara III Rudahigwa na Musenyeri Aloys Bigirumwami. Ryashinzwe na Padiri Eugène Ernote, ari nawe waribereye umuyobozi wa mbere kugeza muri 1976. Yatangiriye i Gatagara, yimukira ahari ESN ubu, nyuma rikaba ryaraje kujya mu nyubako zayo aho zimaze kuzura mu 1965,rikaba riherereye mu mugozi umanutse hepfo ya kiliyiza ya Kristu umwami. Iri shuri rizwiho kuba abanyarwandakazi bari bazi Ikiratini icyo gihe babaga barize muri Collège Christ-Roi.
Kimwe mu bizwi kuri iri shuri, nuko ari ryo ryonyine ryakomeje kwigisha ikigereki (grec) kugeza muri za 80 mu gihe uru rulimi rwari rwarahagaritswe kwigishwa mu yandi mashuri.
Iki kigo gituranye nibindi bigo nka: Ecole Secondaire du Saint Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort (ESN), Ecole Technique St Peter Igihozo. Mu karere ka Nyanza, intara y'amajyepfo .
Abanyeshuri bigishwa amasomo akurikira:
Collège Christ-Roi de Nyanza ifite amashami akurikira
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Collège du Christ-Roi de Nyanza, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.