Ikilatini (izina mu kilatini Lingua Latīna) ni ururimi rwavugwaga kera zo mu bice by'amajyepfo yo mu Burayi,mu karere ka Latium mu gihugu kigari cya Roma ya kera.
Ubu ni mu Butaliyani. Uru rurimi ni rwaje kubyara indimi nyinshi harimo igifaransa, igisipanyola, igitaliyani n'izindi...
Ubu ntirukivugwa uretse ko hari ibitabo byinshi kandi byuzuye ubuhanga byanditswe mu kilatini bikiboneka.
N'ubwo rutagikoreshwa ariko, hari umwihariko kuri Leta ya Vatikani na Kiliziya Gatolika: nirwo rurimi rwa leta rukoreshwa mu nyandiko mpamo. Ibyo byabaye umuco kuva mu bisekuru byo hambere na n'ubu niko bikimeze biturutse ku mateka ya Kiliziya imaze gushinga imizi mu murwa w'abaromani. Igifaransa nicyo rurimi rwa dipolomasi muri leta ya Vatikani n'ubwo hari ababangukirwa n' igitaliyani.
Ntago ikilatini ari ururimi rwera ku bagatolika nk'uko hari bamwe babigoreka. Ndetse nyuma ya Konsili ya Kabiri ya Vatikani, amasengesho, missa byahinduwe mu ndimi abakirisitu gakondo babasha kuvuga. Bityo na hano iwacu mu Rwanda byinshi byahinduwe mu kinyarwanda.
A | B | C | D | E | F | G | H | I | J | K | L | M | N | O | P | Q | R | S | T | U | V | W | X | Y | Z |
a | b | c | d | e | f | g | h | i | j | k | l | m | n | o | p | q | r | s | t | u | v | w | x | y | z |
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ikilatini, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.