Félicité Niyitegeka

Félicité Niyitegeka (yavutse mu 1934) Ni Umubikira w'umunyarwandakazi ubarwa mu ntwari z'igihugu, yavukiye i Vumbi, mu cyahoze ari komini ya Runyinya, muri perefegitura ya Butare

Félicité Niyitegeka
Niyitegeka Felicite
Félicité Niyitegeka
Flag of Rwanda

Amavu n'amavuko

. Ni bucura y'umuryango w'abana 10, Félicité yize mumashuri abanza ya Astrida, hanyuma yiga ayisumbuye mu ishuri rya Save mumashuri acungwa n'ababikira. Arangije amasomo ye mu myaka ya za 1950, Félicité yahawe inshingano yo kuba umwarimu n'umugenzuzi mu majyaruguru y'u Rwanda, mu ishuri rya Muramba. Icyo gihe yahawe na “Auxiliaires de l'Apostolat”, yitwa “Demoiselles”. Paruwasi ya Nyundo na seminari ya Nyundo yari imaze gushingwa ihabwa umwepiskopi w'umunyarwanda, Nyiricyubahiro Aloys Bigirumwami. Félicité yavukiye mu muryango ufite kwizera Gukomeye muri Kristo, ise Simon Sekabwa yari umukiristu bikomeye. Félicité yabaye umugore wa mbere w’umunyafurika wabaye Auxiliaires de l'Apostolat2. Auxiliaires de l'Apostolat intego yabo ni ugukorana bya hafi na musenyeri, Auxiliaires de l'Apostolat bitwaga Kinyarwanda "Abakobwa ba Musenyeri", Nyiricyubahiro Bigirumwami yohereje Félicité i Lourdes kugira ngo ahugurwe, aho ikigo cy’amahugurwa ku Isi cy’abafasha ba Apostolate giherereye.

Umwuga

Tugarutse mu Rwanda, Félicité yabaye umwe mu bayobozi ba Auxiliaires de l'Apostolat. Umuyobozi wa mbere w’ishuri rikuru “Notre-Dame d'Afrique” rya Nyundo, umwepiskopi yamwohereje i Lourdes mu 1963, kugira ngo ajyane nabandi bagenzi be bo muri Afurika bahugurirwe hamwe. Yagarutse nyuma y'imyaka itandatu ashingwa kuyobora ubuyobozi bwa Centre Saint Pierre, ikigo cya diyosezi cyari ishinzwe amahugurwa n’umwiherero wa Auxiliaires de l'Apostolat. Icyubahiro cye cyambutse umupaka kugera i Goma, muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), aho yakoranye na bagenzi be. .Félicité yahoraga yifuza kwitangira umurimo , cyane cyane ku babikeneye cyane. Yabigaragaje muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gukora urutonde rw'intwari z'igihugu, abayobozi basanze ubutwari bwe mubuzima bwe bwose bumwemerera kuba kurutonde maze yegurwa kuba intwari y'igihugu cy'u Rwanda. Ibi byatewe n'icyemezo cy'inama y'abaminisitiri yabaye ku ya 12 Nzeri 2011.

Amashakiro


Tags:

ButareRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

ISO 3166-1Kubandwa no GuterekeraUrushingeUbukirisituZambiyaCadeMukaruliza MoniqueUrugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu RuhangoIndwara y’igifuImikino gakondo mu RwandaP FlaKanseri yo mu muraIcyesipanyoleLiberiyaItsembabwoko ry’u Rwanda ry’1994CyuveyaIkirenge cya RuganzuGashyantareLouise MushikiwaboNigeriRwiyemezamirimoIkawaArabiya SawuditeUbuhinzi bwa KarotiIkirereYoweri MuseveniIsilandeIntara z’u RwandaEmma ClaudineGusyaOnana Essomba Willy LéandreRugabano Tea CompanyUruvuMisiriInyamaIgiti cy'umuravumbaGuhingaArikidiyosezi Gatolika ya KigaliUzubekisitaniAgathe UwilingiyimanaKivumbi KingInshoberamahangaAbageseraIntoboGasana RichardInkomoko y'izina ry'ikiyaga cya KivuAkamenampishyiUbuhinzi bw'amashuVirusi itera SIDA/SIDAIgiporutigaliUbuhinzi bw'amashazaUbuhinzi ubwiza bw' ikirereAkamaro ko kurya CocombleDiyosezi Gatolika ya ByumbaUrubutoUrwibutso rwa jenoside rwa NtaramaUmurenge wa MurundiDj nastUrwiriSORAS Group LimitedAmavuta ya ElayoClementine WamariyaInyenziUmusoziYuhi V MusingaIntareUmubiriziUrugomero rwa RusumoIgihugu🡆 More