Ni umunyarwanda w'umusizi wavutse ku itariki 3 Nyakanga 1999, avukira mu karere ka Ruhango i Mutakara na Nyamagana, mu muryango w'abana batatu (3), nyuma umuryango we wimukiye mu karere ka Muhanga ari naho utuye ubu gusa Rumaga we akaba aba i Kigali kubera impamvu z'akazi.
Abantu benshi bakunda gukeka ko yaba ari umwuzukuruza wa Nyirarumaga ( umugore bita nyina w'ubusizi bw'u Rwanda) wari umusizi ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare se wa Ruganzu II Ndoli. gusa sibyo, Rumaga avugako inganzo ye ari ingabire y'Imana cyane ko ntawe yarebeyeho mu muryango ngo inganzo ye imumurikire iremye iye.
Mu gukura kwe yakundaga gutega amatwi ibitaramo no gukurikirana amateka y'abami, akaba uwo kwibera muri izo mfuruka. ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri wa mashuri yisumbuye bahawe umukoro wo kuvuga icyivugo ugahabwa amanota, uwo mukoro niwo wakongeje ikibatsi cy'impano ye.
Ibihangano bye wifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga wajya kuri shene ye ya YouTube yitwa Junior RUMAGA
Kandi ibihangano bye byose ushobora kubibona unyuze ku rubuga rwa murarandasi rwe yahanze runyuraho ibihangano bye ndetse n'abandi basizi arirwo SigaRwanda
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article RUMAGA Junior, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.