Solange Umuhire wamyekanye nka Liza Kamikazi mu muziki nyarwanda ni umuhanzikazi watangiye aririmba indirimbo zisanzwe( secular music) nyuma akaza kwinjira mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Liza Kamikazi yize muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye mu ishami ry'itangazamakuru aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry' itangazamakuru.
Kamikazi ni umubyeyi w'abana batatu akaba afite umugabo bahuriye mu mwuga w'ubuhanzi aho uwo mugabo yatangiye amufasha mu miririmbire gusa amwigisha uko aririmba neza ariko biza kuvamo urukundo baza kubaka umuryango. Liza yaje kwegurira ubuzima bwe Yesu Kristo arakizwa yinjira mukuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Liza yatangiye umwuga w'ubuhanzi mu myaka 17 ishize aho yatangiye aririmba indirimbo zisanzwe zakunzwe cyane , amaze gukizwa nibwo yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nazo zakunzwe cyane, Liza afatanya ubuhanzi n'itangazamakuru aho akora kuri televisiyo y'u Rwanda agakora ikiganiro cya gikiristitu kitwa " umutima ku mutima" ( Heart to Heart).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Liza Kamikazi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.