Frank Habineza yavukiye I Mityana muri Uganda mu 1977, ni umunyapolitiki w’umunyarwanda.
Ni umwe mu bashinze ishyaka Parti Vert Démocratique , , aribera perezida wa mbere, kugeza n’ubu ni we ukiriyobora.
Amashuri ye yayize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare .
Yashinze ishyaka Parti Vert Démocratique muri Kanama 2009, iri rikaba ritavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR. Benshi mu bashinze Parti Vert Démocratique ni abahoze ari abanyamuryango ba FPR bakaza kuyivamo.
Muri Werurwe 2010, Habineza yabaye “umutumirwa w’icubahiro muri Kaminuza ny’Afurika yita ku bidukikije y’I Rabat muri Maroke . Iyi nama yari mu rwego rwo kugirango amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije yo muri Afurika ahurize hamwe imbaraga. Ukwezi kwakurikiyeho yahise atorerwa kuba perezida wa komite nshingabikorwa mu ishyirahamwe ry’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika.
Ishyaka Parti Vert Démocratique Leta y’u Rwanda ntiraryemerera gukora byemewe n’amategeko, ibi bikaba byaratumye rititabira amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2010. Ibi kandi byatumye iri shyaka ritabasha kujya ribona uburenganzira bwo gukora amanama. Mu Kwakira 2009 imwe mu manama y’iri shyaka yahagaritswe na Polisi y’Igihugu.
Muri Nyakanga 2010, visi perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka, yatahuwe yaciwe umutwe. Habineza yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga. ,
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Frank Habineza, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.