Amahwa ya Kasi (izina ry’ubumenyi mu kilatini Pinus kesiya ) ni igiti gikura vuba cyo muri Aziya, kitajya kiboneka hanze y’aho gihinze.
Ibiti bigira uburebure buri hagati ya metero 30 na 35 n’igihimba gishobora kugera kuri metero 1 y’umubyimba. Buri shami rigira amahwa atatu, rimwe rimwe rifite hafi ya santimetero 15 na 20 z’uburebure. Imbuto z’ibi biti (mu ishusho ry’umutemeri) zigira uburebure buri hagati ya santimetero 5 kugera ku 9 noneho intete zikagira hagati ya santimetero 1,5 kugera kuri 2,5.
Inkomoko y’amahwa ya Kasi ni mu karere ka Himalaya: uhereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ubuhinde (muri iki gihe hakurwa imbaho gusa mu misozi ya Kasi na naga, muri leta ya Megalayi na Manipuru), mu Bushinwa (Mu ntara ya Yunani), Buruma (Miyanimari), amajyaruguru ya Tayilani, Lawosi, Viyetinamu (Layi Cawu, Langi soni, Cawo Bangi, Kuwangi Ninihi) no muri Filipine (Luzoni). Amahwa yo muri Filipine aboneka mu bwoko bwa Pinus insularis. Mu Bushinwa haboneka ubundi bwoko bwitwa amahwa ya Yunani (Pinus yunanensis).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Amahwa ya Kasi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.