Bimaze kugaragara ko umutekano ari kimwe mu nkingi z'iterambere.
Urwanda ni igihugu kimaze kugera ku ntambwe ishimishije mu mutekano wacyo aho u Rwanda rwishimira ko iterambere rugezeho kugeza ubu uhereye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w'i 1994 ari kubw'impamvu z'umutekano wizewe ndetse n'ubwiyunge
Umutekano n'iterambere
mu banyarwanda u Rwanda ruvugako umutekano ari kimwe mu inkingi ikomeye y'iterambere muburyo bwose nko
kubaka,imyidagaduro,ubukerarugendo,ubucuruzi bwo mu gihugu ndese n'ubwambukiranya imipaka,ubugeni ndetse n'ibindi byose bigerwaho kubw'umutekano w'igihugu wizewe.
isuku n'umutekano biranga igihugu cy'u Rwanda byumwihariko Umujyi wa Kigali biri mubituma ubwiza ndetse n'uburanga byiyongera.
Isuku n'umutekano no kurengera ibidukikije ni yo ntego y’umujyi wa Kigali. Uri ku isonga muri Afurika mu kugira isuku, bigatuma uza mu myanya ya mbere yakira inama mpuzamahanga zikomeye.
Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni 1,2 ni umwe mu mijyi yaguka cyane muri Afurika ku kigero cya 4% ku mwaka, ukaba n’igicumbi cy’ubukungu bw’u Rwanda kuko ugira uruhare rwa 41% ku musaruro mbumbe w’igihugu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Umutekano n'iterambere, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.