Inda Mu Bangavu

Ubushakashatsi bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibabangamiye kurusha ibindi byose.

Inda Mu Bangavu
Umugore utwite

INDA MU BANGAVU (youth pregnancy)

Iki ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange cyane cyane ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Abana b' abakobwa batangira kwishora mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo bamwe muri bo bikabaviramo ibyago byo gutwita cyangwa bakanahandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sida, imitezi, mburugu.....).

Amakimbirane mu miryango (Intonganya, kurwana hagati y'ababyeyi, ubusinzi ...) ni imwe mu mpamvu itungwa agatoki na benshi, bavuga ko ariyo ntandaro nyamukuru ituma abana bishora muri izo ngeso, kuko abana bahatakariza uburere, bakabura ibyingenzi baba bacyeneye kugira ngo babeho bishimye

Inda mu bangavu mu turere dutandukanye tw'U Rwanda

Hirya no hino mu turere tw’igihugu hagaragara ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira inda ziterwa abangavu ariko hakibazwa impamvu aho kugabanyuka cyangwa ngo bicike imibare igenda izamuka.

Nko mu Ntara y’Amajyepfo, uturere twa Nyanza, Huye, Gisagara na Nyaruguru turi mu dufite imibare myinshi y’abangavu batewe inda

Inda Mu Bangavu 
Abangavu

imburagihe.

Akarere ka Huye

Umuyobozi Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciate, yavuze ko abangavu batewe inda barenga 600.

Ati “Ubushize twavugaga ko dufite abangavu 338 batewe inda ariko ubu twarabaze neza dusanga bageze kuri 699; ni abana benshi cyane.”

Akarere ka Nyanza

Mu Karere ka Nyanza ho imibare yavuye ku bangavu 200 igera ku basaga 450.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, yavuze ko abangavu baheruka guterwa inda barenga 450.

Ati “Iyo turebye nk’imibare dufite kuva mu kwa karindwi ku mwaka ushize dusanga dufite abangavu 455 batewe inda. Abo ni ababyaye ushobora no gusanga hari n’abandi bahohotewe batabyaye ariko iyo mibare iratwereka ko ari ikibazo kiremereye.”

Akarere ka Gisagara

Mu Karere ka Gisagara, ubuyobozi buheruka gutangaza ko hamaze kubarurwa abangavu 623 batwaye inda zitateguwe harimo abahetse impinja n’abagitwite.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme ati “Dufite abana batewe inda bagera ku 198 bari munsi y’imyaka 18 n’abandi 425 bari munsi y’imyaka 20. Muri rusange ni umubare munini, ni icyorezo, ni ikibazo gikomeye cyane dusaba ubufatanye bwa buri wese ngo tugihagarike.”

Ishakiro

Tags:

Inda Mu Bangavu INDA MU BANGAVU (youth pregnancy)Inda Mu Bangavu Inda mu bangavu mu turere dutandukanye twU Rwanda[3]Inda Mu Bangavu IshakiroInda Mu Bangavu

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Nshuti Muheto DivineMutesi JollyAfrica Online (Sosiyete y'itumanaho)YehovaNel NgaboIcyayi Mu RwandaIcyayiUbwoko bwamarasoUbuhinzi bw'ibitunguruInyanyaLeón MugeseraIngomaFawe Girls' SchoolAbahutuIgitokiImihango y'ubukwe bwa kinyarwandaUbworozi bw'inkaMignone Alice KaberaLycée Notre-Dame de CîteauxFélicité NiyitegekaPorutigaliIntoboShampiyona y’ icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu RwandaUmubiriziKubandwa no GuterekeraMukamabano GloriaPomeUrutonde rw'Abami bayoboye u RwandaUmuginaDomitilla MukantaganzwaUmugaboAkagali ka NyarutaramaKanyarwanda I Gahima IKatariUmurenge wa NgomaUmusaveNawuruKeza FaithImiyenziKizito MihigoDresdenItsembabwoko ry’AbayahudiIndwara y'impyikoUmugosoraKigali Convention CentreDiyosezi Gatolika ya NyundoIntara y'amajyepfoWasan kwallon ragaRutazana AngelineIbihumyoKoreya y’AmajyepfoBibiliyaAkamaro ko kurya CocombleUbugerekiImiterere y'uRwandaBeneFacebookUbuvumo bwa MusanzeYuhi IV GahindiroGuhinga IbirayiNsanzabaganwa MoniqueBuruse zo muri koreaLawosiRomaInyoni zo mu RwandaBugesera Special Economic ZoneUmurenge wa RusengeNyiranyamibwa SuzanaNzeriUbuhinde🡆 More