Mu karere ka Rutsiro, umusozi ka Gitwa kahinduriwe izina witwa umusozi wa Nyamagumba .
Agasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hari Chapelle ndetse ikoreshwa n’abakirisitu. Ni agasozi kitaruye ikiyaga cya Kivu, ariko gafasha abakariho kureba indi misozi ikitegeye ndetse bikorohera buri wese kuba yakwirwanaho mu gihe atewe.
Agasozi ka Gitwa mu Karere ka Rutsiro kahinduwe umusozi wa Nyamagumba kubera kuhicira Abatutsi muri Mata 1994. Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Ubwo Interahamwe zazaga kwica abatutsi bari kuri k'umusozi wa Gitwa bavugaga ko bagiye gukora akazi i Nyamagumba [ Umusozi wa Nyamagumba uzwi nk’umusozi mu Rwanda wari wegereye gereza ya Ruhengeri, imwe mu zafungiwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho mbere 1994].
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Umusozi wa Gitwa, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.