Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC; izina mu Cyongereza East African Community).
Ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu 5 ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda,1 mu gihe ibi bihugu bigize uyu muryango bishyigikiye ko habaho leta imwe bihuriyeho amperereza yakozwe ku banyatanzaniya yagaragaje ko 80% batabishyigikiye 2 tanzanita ifite ubutaka bunini binaruta ubw’ibindi bihugu byose byose muri uyu muryango biteranye. Kandi abanyatanzaniya bakaba banafite ubwoba ko ubutaka bwabo bwazigarurirwa n’abaturage bakomoka mu bindi bihugu bigize umuryango n’ibihugu by’iburasirazuba bwa afurika :Ibura ry’ubutaka buhagije ni ikibazo kiriho muri afurika y’iburasirazuba by’umwihariko muri kenya aho amakimbirane yabereye i Mount Elgon yabaye mu mwaka wa 2007 yahitanye abantu barenga 150 abandi barenga 60.000 bakavanwa mu byabo
Uyu Muryango washyizweho mu wa 1993, ukaba igizwe na Kenya, Tanzania & Uganda. Watangiye mu by ukuri, mu wa 1996, ubwo Arusha muri Tanzania haberaga imihango yo gushyiraho Ubunyamabanga Bukuru bwawo.
Kuko amarembo y ubukungu bw u Rwanda yerekeza mu Uburasirazuba, ni cyo cyatumye ku wa 12 Nzeri 1996, u Rwanda rwarasabye kwinjira muri East African Community. U Rwanda rwemerewe mu 2006 kuba umunyamuryango.
Muri Mutarama 2023, Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) urateganya gutanga ifaranga rimwe mu myaka ine iri imbere. Inama y’abaminisitiri y’iryo shyirahamwe igomba gufata icyemezo ku bijyanye n’ikigo cy’ifaranga ry’Afurika y’iburasirazuba n’ishyirwaho ry’inzira yo gutanga ifaranga rimwe.[1].
Uyu Muryango ugamije: gushimangira ubufatanye hagamijwe imibereho myiza y abaturage; imikoreshereze myiza y umutungo kamere no kurengera ibidukikije; gushimangira uruhare rw uburinganire mu iterambere; guharanira amahoro, umutekano n imibanire myiza y ibihugu bigize uwo Muryango; guharanira kugera kuri customs union/single market .
Gushyiraho urubuga rumwe ruhuriweho n ibihugu bigize uwo Muryango (Political Federation).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.