Akarere Ka Nyagatare

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba.

Igabanwemwo Imirenge 14, Utugari 106 n’Imidugudu 603. Akarere kari k’ubuso bwa 1.741 kilometero kare, Akarere ka Nyagatare gahana imbibe n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, Tanzaniya iri iburasirazuba, mu majyepfo hari Akarere ka Gatsibo, m’uburengerazuba hakaba Akarere ka Gicumbi.

Akarere Ka Nyagatare
Ikarita y’Akarere ka Nyagatare
Akarere Ka Nyagatare
Nyagatare district map
Akarere Ka Nyagatare
Rwanda

Imiterere y’ubutaka

Akarere ka Nyagatare kagizwe muri rusange n’imisozi migufi, usanga ahanini ifite ubutaka budatoshye kubera igihe kirekire cy’izuba rihera muri Kamena kugera kugera mu KUboza.

Akarere ka Nyagatare gaherere mu bibaya bifite ubutumburuke bugera kuri metero 1513,5. Iyo miterere y’ubutaka ikaba ijyanye cyane n'ihingwa rya kijyambere, bikorohera nabahingisha amashini cyangwa ibimasa.

Imiterere y’ikirere

Akarere ka Nyagatare kagira imvura nkeya, kakagira n’ubushyuhe. Kagizwe n’ibihe bibiri: igihe cyambere n’igihe kirerekire cy’izuba gifata amezi 3 kugera kuri 5, icyo gihe gifite ibipimo by’ubushyuhe buri hagati ya 25,3°C na 27,7°C.

Iboneka ry’imvura rirahindagurika buri mwaka, ibipimo by’imvura biri hasi cyane nukuvuga ko bingana na (827mm/ku mwaka), ibi ibipimo ntabwo bihagije cyanek’ubuhinzi n’ubworozi.

Imitere y’inzuzi n'imigezi

Akarere ka Nyagatare gafite imiyobora mike y’amazi. Usibye umugezi wa Muvumba unyura mu Karere ka Nyagatare, imigezi y’Akagera n’umuyanja byo bigize imbibi n’ibihugu nka Tanzaniya n’Ubugande. Ibyo bikaba bituma ntawundi mugezi abaturage bashobora kwifashisha mu buhinzi n’ubworozi. Hari n’utundi tugezi duto nka: Nyiragahaya, Kayihenda, Karuruma,Nyagasharara na Kaborogota. Kubera ibura ry’imigezi n’inzuzi,n’imiyoboro y’amazi bitera ikibazo cy’ibura ry’amazi kubaturage n’amatungo.

Ibimera n’inyamaswa

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’igice kinini cya pariki y’Akagera, isangamo umubare w’inyamaswa nk’imbogo, impala n’izindi. Tuhasanga kandi n’ubwoko bw’inyoni zitandukanye.

Akarere Ka Nyagatare 
Imvubut

Akarere gafite kandi n’utundi tunyamaswa, nk’inkende, ingurube z’ishyamba, n’izindi. Mu mugezi wa Muvumba, ho habamo imvubu.

Akarere Ka Nyagatare 
Ubworozi bw'amatungo muri Nyagatare
Akarere Ka Nyagatare 
ibitera muri Nyagatare
Akarere Ka Nyagatare 
Imvubu mu mazi muri Parike Akagera,

Imiyoboro

Tags:

Akarere Ka Nyagatare Imiterere y’ubutakaAkarere Ka Nyagatare Imiterere y’ikirereAkarere Ka Nyagatare Imitere y’inzuzi nimigeziAkarere Ka Nyagatare Ibimera n’inyamaswaAkarere Ka Nyagatare ImiyoboroAkarere Ka NyagatareAkarere ka GatsiboAkarere ka GicumbiIntara y’IburasirazubaTanzaniyaUganda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Hope HavenNawuruUrumogiUburyo Urukwavu RubangurirwaInkaIcyewondoKamena 2007 Umwuzure wa TexasUburoIbinyoroLouise MushikiwaboYorudaniUrubutoUmuginaKokombureIcyarabuMukankubito Gahakwa DaphroseUmurenge wa MurundiIntwari z'u RwandaKarasira ClarisseAkarere ka GatsiboPlatiniPariki y’Igihugu y’IbirungaMassamba IntoreIbiti bivangwa n'ImyakaKivumbi KingIkirayiTel AvivCaracasDiyosezi Gatolika ya ByumbaAfurikaMalaika UwamahoroNsanzabaganwa MoniqueAmafaranga y'u RwandaSingaporeMutara II RwogeraUrwibutso rwa Jenoside rwa KigaliJunior GitiUmuziki gakondo w'u RwandaUburusiyaUrutonde rw’uko ibihugu bifite abanywa inzoga ku isiInes MpambaraInteko Ishinga Amategeko y’u RwandaOsitaraliyaUmujyi wa KamparaIgitiIngamiyaKigeli IV RwabugiriChristian University of RwandaThe New Times (Rwanda)Akarere ka MuhangaItsembabwoko ry’AbayahudiUbugerekiUbudageUbuzima bw’imyororokereAmagoraneUmunyana ShanitahUbworozi bw’inkokoUbuholandiUrugamba Rwokubohora Igihugu cy'u Rwanda KagitumbaIcyalubaniyaBelarusiUmuzabibuFrank HabinezaGasore SergeAmatundaGrégoire KayibandaRocky Kimomo🡆 More