Ubuzima Bw'ingurube

Ubworozi bw'ingurube bujyana no kubungabunga ubuzima bwazo.

Ubuzima Bw'ingurube
Ubworozi bw'Ingurube

Ubworozi bw'Ingurube

Imirire y'ingurube

Kubungabunga Ubuzima bw’ingurube

Kurinda ayo matungo indwara.

– Ingurube zigomba kororerwa ahantu hasukuye;

– Umworozi agomba kurwanya inzoka n’udukoko two ku mubiri;

– Ingurube zigomba gusasirwa hakoreshejwe ishinge cyangwa ibarizo. Aho iryama hagomba kuba hacuramye kugira ngo amaganga amanuke yoye kureka aho iryama.

Indwara zikunze kugaragara mu ngurube

1. Udukoko ku ruhu

Ubuzima Bw'ingurube 
Ingurube

dutera ingurube kwishima cyane ku buryo yikuba cyangwa yishima cyane kugeza aho ikomerekeye. Iyo ndwara irandura cyane, igomba kuvurwa ikigaragara. Iyo ndwara iterwa n’udukoko twitwa «Psoroptes» cyangwa «Sarcoptes». Mu kuvura iyo ndwara, hakoreshwa cyane umuti witwa «Amitix» cyangwa «Ivermectine».

2. Inzoka z’imbere mu mubiri:

inzoka mbi ni asikarisi na teniya.

Uburyo bwo kuzirwanya

Asikarisi

  • Ahari isima, hagomba kozwa buri munsi;
  • Guha inyagazi imiti y’inzoka hasigaye iminsi 15 ngo ibwagure, kugira ngo itanduza ibibwana;
  • Koza ingurube mbere y’uko ibwagura;
  • Guha ibibwana imiti y’inzoka ibyumweru bibiri, hanyuma ukongera buri mezi abiri n’igice;
  • Kongera guha inyagazi imiti icukije.

Imiti ikunze gukoreshwa ni «Albendasol», «Ivermectine», ni yo miti ivura inzoka nyinshi icya rimwe, ariko hari n’indi nka «Piperazine» (ivura asikarisi gusa), «Mebendazol» (ivura asikarisi, n’inzoka zitwa strongle).

Kuri teniya

Imiti ikoreshwa ni «Ivermectine», «Albendasol» na «Yomezan».

3. Rouget (soma ruje) :

Iyo ndwara iterwa na mikorobi, ishobora

kwanduza umuntu n’ayandi matungo rimwe na rimwe.

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira: ingurube igira umuriro mwinshi, kugeza kuri dogere 42; iraryama ntiyongere kurya.

Mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda, hazaho ibiziga by’amaraso, n’amabara atukura, ayo mabara asibangana gato iyo bayakanze n’urutoki. Ingurube iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi 2-4. Iyo babaze ingurube yishwe n’iyo ndwara imbere mu nda hose haba hari utudomo dutukura .

Mu mpeshyi, iyo ndwara igaragaza ibimenyetso by’umweru aho gutukura. Iyo ngurube ipfa nyuma y’amasaha 12-24. Ingurube n’iyo yaba ikize ishobora kurwara indwara y’umutima cyangwa igakomeza kubyimba amaguru.

Icyitonderwa:

iyo ndwara ntikunda gufata ibibwana, ifata ingurube zifite hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Uko umworozi abyifatamo: iyo indwara igaragaye, umworozi akoresha «Penicilline», akenshi iba ihagije. Imiti igizwe na Kalisiyumu na yo ni ngombwa kuko ifasha mu kongera gukomeza amagufa yahungabanyijwe n’indwara. Habaho kandi n’urukingo kuva ku mezi 2. Inyagazi buri gihe uko icukije igomba gukingirwa, imfizi ikingirwa buri mezi 6. Umworozi yirinda gukingira inyagazi zihaka.

4. Guhitwa kw’ibibwana by’ingurube

Uko guhitwa guterwa n’impamvu zikurikira :

– Kurya nabi,Kororera habi, Mikorobi

Uburyo bwo kurwanya impiswi :

Umworozi agomba koza inyagazi no gutera imiti mu nzu mbere y’uko ibwagura kugira ngo ibibwana bidahura na mikorobi nyinshi.

Guha inyagazi umuti w’inzoka kugira ngo itazanduza ibibwana byayo.

Gutuganya akazu k’ibibwana gashyushye, aho byaba mu gihe cy’iminsi 15.

Gutera ibibwana urushinge rwa «infero» ku munsi wa 15, «ferkobsang » ku munsi wa 15 kugira ngo babifashe gurwanya ibihe bibi igihe cy’icyumweru cya kabiri n’igihe cy’icuka. Kugaburira neza inyagazi kugira ngo ibibwana bibone amagurubegurube ahagije.

Kudahubukira gucutsa ibibwana :

– Gukura ingurube mu nzu ibibwana bikayisigaramo

– Kudashyira ibibwana by’ingurube byinshi mu nzu imwe.

Reba

Tags:

Ubuzima Bw'ingurube Ubworozi bwIngurube[1]Ubuzima Bw'ingurube Imirire yingurube[2]Ubuzima Bw'ingurube Kubungabunga Ubuzima bw’ingurubeUbuzima Bw'ingurube RebaUbuzima Bw'ingurube

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

IsilandeUmurenge wa KanyinyaAndoraGasana RichardRomaniyaIcyesipanyoleMu bisi bya HuyeIrembo GovUwera SarahFuraha JacquesIkinzariUbuhinzi bw'ibishyimboRwandaJuno KizigenzaZinedine ZidaneNyamiramboUrubutoSeyisheleAkagari ka KabasengereziUmujyi wa KamparaBaza ikibazoAloisea InyumbaCekiyaAmazina y’ururimi mu kinyarwandaUburoMakadamiyaUbucuruzi bw'Urumogi mu RwandaUrutare rwa NdabaAmaperaUmuganuraUbworozi bw'IngurubeIntangiriroAkagariDj nastAkarere ka GasaboUbushyuheClaudette nsengimanaMagaruCine ElMayKomoreMarie Chantal RwakazinaUmugaboMinskUmuvumuImiterere ya Afurika y'Iburasirazuba n'ibidukikije byahoIkiyaga NasserUbukirisituInkaIkigageUbuyapaniGutebutsaUrutare rwa KamegeriArikidiyosezi Gatolika ya KigaliUrutaroIbingira FredIbirwa bya Mariyana y’AmajyaruguruThéoneste BagosoraUburenganzira bw'umugoreAvokaInyenziOsitiriyaAkamenampishyiUbworozi bw’inkokoHope AzedaIbyo Kurya byagufasha kongera ibyishimoMukankuranga Marie JeanneTungurusumuUmuzabibuMassamba Intore🡆 More