Ubworozi bw'ingurube bujyana no kubungabunga ubuzima bwazo.
– Ingurube zigomba kororerwa ahantu hasukuye;
– Umworozi agomba kurwanya inzoka n’udukoko two ku mubiri;
– Ingurube zigomba gusasirwa hakoreshejwe ishinge cyangwa ibarizo. Aho iryama hagomba kuba hacuramye kugira ngo amaganga amanuke yoye kureka aho iryama.
dutera ingurube kwishima cyane ku buryo yikuba cyangwa yishima cyane kugeza aho ikomerekeye. Iyo ndwara irandura cyane, igomba kuvurwa ikigaragara. Iyo ndwara iterwa n’udukoko twitwa «Psoroptes» cyangwa «Sarcoptes». Mu kuvura iyo ndwara, hakoreshwa cyane umuti witwa «Amitix» cyangwa «Ivermectine».
inzoka mbi ni asikarisi na teniya.
Uburyo bwo kuzirwanya
Asikarisi
Imiti ikunze gukoreshwa ni «Albendasol», «Ivermectine», ni yo miti ivura inzoka nyinshi icya rimwe, ariko hari n’indi nka «Piperazine» (ivura asikarisi gusa), «Mebendazol» (ivura asikarisi, n’inzoka zitwa strongle).
Kuri teniya
Imiti ikoreshwa ni «Ivermectine», «Albendasol» na «Yomezan».
Iyo ndwara iterwa na mikorobi, ishobora
kwanduza umuntu n’ayandi matungo rimwe na rimwe.
Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira: ingurube igira umuriro mwinshi, kugeza kuri dogere 42; iraryama ntiyongere kurya.
Mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda, hazaho ibiziga by’amaraso, n’amabara atukura, ayo mabara asibangana gato iyo bayakanze n’urutoki. Ingurube iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi 2-4. Iyo babaze ingurube yishwe n’iyo ndwara imbere mu nda hose haba hari utudomo dutukura .
Mu mpeshyi, iyo ndwara igaragaza ibimenyetso by’umweru aho gutukura. Iyo ngurube ipfa nyuma y’amasaha 12-24. Ingurube n’iyo yaba ikize ishobora kurwara indwara y’umutima cyangwa igakomeza kubyimba amaguru.
iyo ndwara ntikunda gufata ibibwana, ifata ingurube zifite hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.
Uko umworozi abyifatamo: iyo indwara igaragaye, umworozi akoresha «Penicilline», akenshi iba ihagije. Imiti igizwe na Kalisiyumu na yo ni ngombwa kuko ifasha mu kongera gukomeza amagufa yahungabanyijwe n’indwara. Habaho kandi n’urukingo kuva ku mezi 2. Inyagazi buri gihe uko icukije igomba gukingirwa, imfizi ikingirwa buri mezi 6. Umworozi yirinda gukingira inyagazi zihaka.
Uko guhitwa guterwa n’impamvu zikurikira :
– Kurya nabi,Kororera habi, Mikorobi
Uburyo bwo kurwanya impiswi :
Umworozi agomba koza inyagazi no gutera imiti mu nzu mbere y’uko ibwagura kugira ngo ibibwana bidahura na mikorobi nyinshi.
Guha inyagazi umuti w’inzoka kugira ngo itazanduza ibibwana byayo.
Gutuganya akazu k’ibibwana gashyushye, aho byaba mu gihe cy’iminsi 15.
Gutera ibibwana urushinge rwa «infero» ku munsi wa 15, «ferkobsang » ku munsi wa 15 kugira ngo babifashe gurwanya ibihe bibi igihe cy’icyumweru cya kabiri n’igihe cy’icuka. Kugaburira neza inyagazi kugira ngo ibibwana bibone amagurubegurube ahagije.
Kudahubukira gucutsa ibibwana :
– Gukura ingurube mu nzu ibibwana bikayisigaramo
– Kudashyira ibibwana by’ingurube byinshi mu nzu imwe.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ubuzima bw'Ingurube, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.