Mu butayu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zibarizwamo Dubai, hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura igihe ubushyuhe bwazamutse.
Ni ikoranabuhanga rya drones ryakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bath yo mu Bwongereza, aho zigenda zikusanya ibicu biba ari bike zikabihuriza hamwe zifashishije ingufu z’amashanyarazi. Iyo bimaze kwibumbira hamwe bibyara imvura.
Ubwo butayu iyo bubayemo ubushyuhe bwinshi bituma ibice bibwegereye bibamo ubukonje bizamukamo ibicu bike (évaporation), maze za drones zikagenda zibihuriza hamwe kugeza bibaye byinshi bigatanga imvura iba ivanze n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha.
Mu kwa karindwi 2021 iryo koranabuhanga ryaritabajwe ubwo ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere 50.
Ubundi buryo buzwi bwifashishwa mu bihugu bibamo ubushyuhe bwinshi hagushwa imvura, ni ukohereza indege mu kirere zigendera mu ntera ya hafi, zikagenda zinaga umunyu cyangwa ibinyabutabire bya iodure d’argent ahari ibicu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ubutayu bwa UAE, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.