Romain Murenzi

Dr.

Romain Murenzi yavukiye mu Rwanda mu mwaka 1959 Afite ubwenegihugu bwa America, ni umuhanga mu isomo ry'ubugenge (Physics), yahoze ari minisitiri w'ubumenyi (science) mu Rwanda.

Amashuri

Afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye mu Burundi mu 1982. Mu mwaka 1986 yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master) muri Physics muri Kaminuza Gatolika ya Louvain (Université catholique de Louvain) mu Bubiligi maze mu mwaka 1990 ahakura impamyabumenyi y'ikirenga. . Muri 2013 yabonye impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko mu ikoranabuhanga n'itumanaho muri kaminuza ya Strathclyde (UK).

Amateka y'akazi

Murenzi yabaye umuyobozi mukuru wa TWAS (The World Academy of Sciences), muguteza imbere siyanse mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere i Trieste, mu Butaliyani. Yatangiye gukora kuri uwo mwanya kuva muri mata 2011 kugeza Gicurasi 2016. Nyuma yamaze amezi 14 ari umuyobozi w'ishami ry'ubumenyi na politiki no kongera ubushobozi "Natural Sciences sector for UNESCO in Paris" mu Bufaransa, yagarutse ku mirimo ye nk'umuyobozi mukuru wa TWAS muri Nzeri 2017.

Murenzi yabaye umwarimu w'ubugenge muri kaminuza ya Clark Atlanta (USA) kuva 1993 kugeza 2001, akaba n'umuyobozi w'ishami ry'ubugenge kuva 1999 kugeza 2001. Muri 2001, perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yamugize Minisitiri w'uburezi, ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n'itumanaho. Kuva muri Werurwe 2006 kugeza Nyakanga 2009, yabaye minisitiri mu biro bya Perezida ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n'itumanaho. Nk'uko urubuga rwa SciDev.net rubitangaza ngo Minisitiri Murenzi yagize uruharinmuguteza imbere ubumenyi bwa siyansi mu gihugu.Ku rwego mpuzamahanga, hamwe nabandi bahanga nka Andrea Zitolo na Bai Chunli,yashyigikiraga umwuga w'abashakashatsi bakiri bato muri Siyanse

Mu mwaka wa 2009, yavuye mu Rwanda ajya kuba umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abanyamerika rishinzwe guteza imbere Ubumenyi (American Association for the Advancement of Science (AAAS) ikigo cy'ubumenyi, ikoranabuhanga n'iterambere rirambye, ryibanda cyane cyane ku bihugu biri mu inzira y'amajyambere. Yatorewe kuba umwe mubagize TWAS mu 2005 n’ishuri rikuru ry’ubumenyi nyafurika (African Academy of Sciences) muri 2012. Yabaye kandi umwarimu wasuye muri kaminuza ya Maryland. Ubushakashatsi bwa siyansi bwa Murenzi bwibanze ku gushyira mu bikorwa imiyoboro myinshi ikomeza ihinduka (Quantum mechanics); gutunganya amafoto n'amashusho , siyansi n'ikoranabuhanga.

Indanganturo

Tags:

AmerikaRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

UmuzikiIsukariSIDAGucunda amataUmucundura RweruIsimbi AllianceAbageseraAbaperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaPariki y'AkageraUrutonde rw'AbanyarwandaUmurenge wa RwezamenyoKai havertAmavumvuBaza ikibazoImyororokere y'InkwavuZambiyaCécile KayirebwaAkarere ka NyagatareUbuhinzi bw'inyanyaKororLyndon B. JohnsonUbuhinzi bw'ibinyomoroKigeli IV RwabugiriJimmy GasoreTajikisitaniHabarugira PatrickIgicekeIkiyaga cya BureraIndwara y’igisebe cy’umufunzoUburyo Urukwavu RubangurirwaJuvénal HabyarimanaNyamiramboUmunekeAkarere ka NyaruguruAkarere ka GisagaraInkokoJeannette KagameDarina kayumbaIntara y'UburengerazubaBikira Mariya w'IkibehoKwakira abantu bashyaEkwadoroUmuvumuYuhi V MusingaUmumuriKirusiyaAkarere ka KicukiroFERWAFAEswatiniVanuwatuTuyisenge Jean De DieuUmusigiti wa Xi’anAkamaro k'imizabibuIkinyomoroAkarere ka NgororeroImiduguduNyirabarasanyaZulfat MukarubegaIgitabo cy’ItangiriroKanamaIntwari z'u RwandaItsembabwoko ry’AbayahudiIkiyaga cya TanganyikaIhungabanaKeza FaithAngell MutoniIntara y'IburasirazubaESightAmazina nyarwandaUruyukiAissa cyizaIgikatalaniImboga za KayoteAmerika y’Epfo🡆 More